Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Irinde kubabaza Imana
Irinde kubabaza Imana

Tutarebye neza, hari ubwo twakora ibintu bitemewe n’Imana. Urugero, intumwa Yohana yikubise imbere y’ibirenge bya Marayika kugira ngo “imuramye.” Ariko marayika yatanze uyu muburo ngo “Reka ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga” Ibyahishuwe 19:10). Ku bw’ibyo se, urumva akamaro ko gusenga kwawe kutarandujwe n’uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusenga ibigirwamana?-1 Abakolinto 10:14.

Igihe abakristo bamwe batangiraga gukurikiza imigenzo ya kidini itarashimishaga Imana, Pawulo yarababajije ati “ni iki cyatumye musubira inyuma mu byambere bidafite imbaraga, kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo? Muziririza iminsi n’amezi n’ibihe n’imyaka. Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n’ubusa” (Abagalatiya 4:8-11). Abo bantu, buri wese ku giti cye, bari bararonse ubumenyi ku byerekeye Imana, ariko nyuma yaho bararengereye baziririza imgigenzo ya kidini n’iminsi mikuru itemewe n’Imana. Nk’uko Pawulo yabivuze, dukeneye ‘gushashaka uko twamenya ibyo Umwami ashima.’ Abefeso 5:10.

Tugomba kureba neza niba twirinda imigenzo itandukira amahame y’Imana. ‘…Mugerageze byose mugundire ibyiza’ (1 Abatesalinike 5:21).

…Nidukora ibyo Imana ishaka twirinda ibikorwa bitandukanye birangwamo umwuka w’iyi si, dushobora kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza