Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Isirayeli: Abakristo bafite ubwoba ko abagize (...)
Isirayeli: Abakristo bafite ubwoba ko abagize agatsiko k’abayahudi batemera Yesu, bakongera kubagabaho igitero

"Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu" -Yohana 14:1-2.

Kuwa kane w’icyumweru gishize, tariki ya 18/06/2015 Itorero ryo mu gihugu cya Isirayeli, ryo kubutaka butagatifu aho bivugwa ko Yesu yakoreye igitangaza cyo guhaza abantu basaga ibihumbi 5, ryagabweho igitero n’ abantu bivugwa ko ari abayahudi batemera Yesu Kristo, barahatwika.

Ubu noneho muri iki gihugu, abakristo bafite ubwoba ko bashobora gukomeza kugabwaho ibitero. Cyane cyane baratinya abayahudi batemera Yesu. Ibi ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, ahantu abakristo bafata nk’ahatagatifu ku itorero rya Tabgha hagabwe igitero. Aha niho bivugwa ko Yesu yaba yarakoreye ibitangaza byinshi harimo n’icyo guhaza abantuibihumbi 5.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango Aid to the Church in Need, rivuga ko umwe mu bayahudi batemera Kristo yavuze ati "Ibintu byose by’amanjwe ntituzabyihanganira." Ibi kandi byakwirakwijwe hose, no ku rusengero abakristo basengeramo.

Umwe mu bayobozi b’ itorero rya gikristo muri iki gihugu yavuze ko, nyuma y’ igitero cyagabwe kuri uru rusengero, hari amakuru avuga ko aba bayahudi batemera Kristo bari gutegura ibindi bitero bizibasira cyane abakristo.

Yagize ati "Habayeho ubugome bukabije, bwakozwe n’aba bahakanyi. Byatangiye rutoruto bigenda bizamuka, bigera ku gufata umuriro kuri ubu ushobora gutwika, ukanangiza byinshi harimo n’impfu z’abantu. Ubu noneho dushobora kwibaza, mbese ni iki kizakurikiraho?" Ndatekereza ko ibi bikorwa by’ ubugome biri gukorwa n’ itsinda rito cyane. Sinashyira abanya Isirayeri bose mu gatebo kamwe, mu gihe harimo bamwe bakunda amahoro n’ ubwumvikane, ariko hari n’ abandi b’ intagondwa bashaka ko undi muntu utari umuyahudi abaho. Mfite ubwoba kuko aka gatsiko k’ abantu bameze gutya karimo kwiyongera cyane kandi ari nako ubugome bwabo bwiyongera. Inyubako nyinshi zirimo iy’ urwibutso, ingoro y’ amateka, n’ icyumba cy’ inama by’ abakristo byari ku rutonde rw’ ibigomba gusenywa nk’ uko bagenje inzu y’ ibitabo n’ urusengero."

Umukuru w’ igihugu cya Isirayeli Reuven Rivlin yavuze ko adashyigikiye ibikorwa nk’ ibyo by’ubugizi bwa nabi. Agaragaza ko ubutaka butagatifu bukwiye kuba ubw’abantu bose ntavangura.Ndetse avuga ko ibikorwa by’ubugome n’ubushotoranyi kubijyanye n’ubutaka butagatifu n’ahantu ho gusengera, ari amakosa abangamira uburenganzira bwa muntu, nk’ igihugu badashobora kwihanganira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza