Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Isomo rikomeye nize mu buzima_ Joyce Meyer
Isomo rikomeye nize mu buzima_ Joyce Meyer

Umuvugabutumwa mpuzamahanga, akaba n’umwanditsi w’ibitabo Joyce Meyer avuga ko yize ibintu byinshi mu buzima bwe, ariko hari isomo rirura ayandi yize, ari ryo kubanza Imana mu buzima bwe. Ubwo yagarukaga ku buhamya bwe ubusanzwe bukubiyemo igice kinini cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe na Papa we umubyara, ibintu byanatumye ubuzima bwe burangwa n’ubwihebe butewe no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza he.

The Christian Post yanditse ko Joyce Meyer avuga ko Imana yamufashije gusohoka muri ubu buzima no gukira ibikomere bitari bimworoheye kuko byamungaga ubugingo bwe. Ati ‘’ Byabaye urugendo rurerure ngo mbe ndaho ndi ubu nubwo ntibyari byoroshye, ariko mu by’ukuri byari bikwiye, uyu ni umurimo utangaje ntabasha gusobanura Imana yakoze mu buzima bwanjye.’’

Rimwe mu magambo yamubereye inkomezi mu buzima bwe, Joyce Meyer avuga ni aya ‘’Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe.’’ Zaburi 27:4

Yifashishije ubuhamya bwe avuga ko ikintu kibanziriza ibindi yize mu buzima ari Ukubanza Imana mu buzima bwose. Ibi kandi ngo bitandukanye no kujya gushaka Imana ari uko gusa ufite ibyo uyifuzaho, ahubwo ari ukumva Imana ari iya mbere mu buzima bwawe bwose.

Ati’’ Imana iradukunda cyane kandi iba ishaka kutwereka urwo rukundo. Iba ishaka ko tugirana ubusabane bwihariye kandi bwimbitse bitari igihe gusa dufite ibyo turimo kuyisaba cyangwa kuko dufite ibibazo byihutirwa dukeneye ko idufashamo.’’

Joyce avuga ko yahishuriwe ko iyo umuntu atunze Imana, aba afite byose kandi bikuraho gutakaza ibyiringiro mu buzima. Joyce Meyer ni umuvugabutumwa umaze kuzenguruka uduce dutandukanye tw’isi avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu, akaba afite n’umuryango w’ivugabutumwa witwa Joyce Meyer Ministries. Ni umwanditsi w’ibitabo, kuri ubu akaba amaze kwandika ibigera kuri 90.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza