Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Itegure mbere y’uko Imana iguha umurimo wayo!
Itegure mbere y’uko Imana iguha umurimo wayo!

‘’Kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi ‘’1 Abakorinto 16:9

Umwe mu migambi ikomeye y’Imana ni uguha umwana w’umuntu agakiza. Imana yifuza ko abamaze kubona agakiza bagira imyumvire nk’iyo ishaka ko babamo kandi bayubaha bakanashaka uko abandi bagera ku gakiza . Ibyo nta bundi buryo byagerwaho uretse kubwira abatarakizwa ubutumwa bwiza no kubahindura kuba abigishwa ba Yesu Kristo.

Kugira ngo dusohoze umugambi w’Imana ni uko ikingurira buri wese umuryango w’umurimo we mu kwagura ubwami bwayo. Ibyo Imana ishobora yaba mu nsengero, aho dutuye, aho dukorera ndetse no mu mahanga yose. Uruhare rwacu ni ukumenya ko igihe cyose tubonye uburyo tudakwiye kubupfusha ubusa ahubwo tukabubyaza umusaruro tuvuga ubutumwa bwiza.

Nk’abakristo umurimo ukomeye tugomba gukora hano ku isi ni uwo gufasha abatarakizwa kumenya ko Yesu yabacunguye maze nabo bagakizwa. Abantu bose Imana ibafitiye umugambi mwiza ko bahinduka abana b’Imana, bakareka kuba ibyigenge ahubwo bakagandukira Imana Data n’Umwana wayo, Yesu Kristo. Iyo twemeye umuhamagaro w’Imana iduhaye yo ubwayo idushakira ibyo dukeneye kugirango tubashe gusohoza iby’uwo muhamagaro.

Ibi ariko ntibibuza ko ushobora guhurira n’intambara cyangwa se ibibazo bitandukanye mu murimo w’Imana. Ariko umuntu iyo yemeye ko ari Imana imuhamagaye akwiye kwizera ko izamushyigikira mu muhamagaro kuko habamo intambara nyinshi zitandukanye ariko ikiza umuntu wayo muri byose. Imana yateguriye buri wese umurimo agomba gukora mu bwami bwayo. Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu , iyo Imana yiteguriye kera ngo tuyigenderemo. Abefeso 2:10.

Dukwiye kureka kuyoborwa n’ibyo twe dushaka ahubwo tukayoborwa n’Umwuka wera akaba ariwo utwereka inzira dukwiye kunyura, maze tukabashishwa kugera ku mugambi w’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza