Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Iterambere ritarimo Imana ritera agahinda
Iterambere ritarimo Imana ritera agahinda

”Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora , nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru “. Umubwiriza 2:11

Bibiliya itwereka ibintu byatubera iby’ibyitegererezo mu buzima bwacu bwa buri gihe, mu gitabo cy’ Umubwiriza hatwereka Umwami wari ufite iterambere rihambaye.”Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu,… “ Yagendaga arondora ibintu byose yari yaragerageje kandi byose bisa rwose n’ ibiranga iterambere turimo muri iki gihe

  1. Kugwiza ubwenge no kubukarishya cyane (Umubwiriza 1:13)
  2. Kwinezeza no kwirangaza (Umubwiriza 2:1-3)
  3. Kubaka amazu meza no gukora ibindi bikorwa by’ iterambere (Umubwiriza 2:4-8) bikamugwiriza ubutunzi n’icyubahiro.

Nyamara nubwo yari yarakoze byinshi bifatwa nk’iterembere hano mu isi , hari aho yageze agereranya byose nk’ubusa.”….Nsanga byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga…“ Umubwiriza2:11.Urebye neza usanga impamvu umubwiriza yavuze ayo magambo, ari uko yasanze ibintu byose tuvunikira turi mu isi, hari umunsi tuzabisigira abandi, batabivunikiye kandi yewe bashobora no kutanabikoresha neza.

Ubwinshi bw’ ibintu ntibuha nyirabyo amahoro, akenshi aba ahangayitse, na nijoro umutima we nturuhuke. Nyamara unezeza Imana ni we iha ubwenge no kumenya n’umunezero -Umubwiriza 2:26

Ibi ntibivuze ko abatunze baciriweho iteka, ahubwo ni ukubibutsa ko ibanga ry’ubutunzi ndetse n’ iterambere nyakuri ari ugukora byose mu buryo bunezeza Imana.

Ntabwo Imana yanga ko dutunga ibintu , ishaka ko ibyo iduhaye bitadutandukanya nayo , ahubwo bikadutera kuyishima no kuyubaha. 1 Abakorinto 10:31 “Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose ,mujye mukorera byose guhimbaza Imana”.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza