Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Itorero ry’Abangilikani muri Kenya rikomeje kurwanya (...)
Itorero ry’Abangilikani muri Kenya rikomeje kurwanya ubutinganyi

Mu rwego rwo kurwanya ubutinganyi muri Kenya dore ko ubutegetsi bw’icyo gihugu butigeze buha uburenganzira abatinganyi kuba babana, ubu itorero ry’Abangilikani ririmo rirahangana n’icyo kibazo.

Kuwa 10 z’ukwezi kwa cyenda, kuburyo budasanzwe,iryo torero ryahagaritse abapasitori 5 bayekwaho ibikorwa by’ubutinganyi, abahagaritswe ku mirimo yabo y’ivugabutumwa bakaba ari abakomoka muri diyoseze ya Mt. Kenya mu burengerazuba bwo hagati bwa Kenya aho bakoreraga umurimo w’Imana mu mijyi ya Othaya, Karatina, Murang’a na Nyeri. Abahagaritswe kuri uwo murimo bose bakaba bari bamaze igihe bakorerwaho iperereza kubyabavugwagaho.

Uhagarariye ako gace bakoreragamo umurimo w’Imana yavuze ko badashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibyo, yagize ati“ uku niko itorero ribitegeka, bagomba gusezererwa mu murimo w’Imana bakoraga.”

Abahagaritswe bose uko ari batanu bagomba gushyikirizwa inkiko kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kubibavugwaho. Bane muri bo babutse ingo( bafite abagore), naho umwe we aracyari ingaragu, barakekwaho kuba barakoranye ubutinganyi n’abandi bagabo bakuru mu kigero cy’imyaka 20.

Bishop Joseph Kagunda yavuze ko badashobora gushyira hanze umwirondoro n’amazina byabahagaritswe kubera ibyo bikorwa bavuga ko bigayitse kuko binyuranije n’indangagaciro by’umuco.

Joseph Kagunda yavuze kandi ko itorero icyo rigomba gukora ari ugukuraho uburenganzira bwose kubagaragayeho icyo kibazo ariko batazatanga raporo kuri polise, ibyo yabivugaga avuga ko itorero bigaragara ko byakomerekeje abo bireba niyo batanga raporo kuri polise cyangwa ntibabitangaze.

Ikibazo cy’ubutinganyi ntikivugwaho rumwe mu itorero ry’Angilikani ndetse kikaba cyarateye umwiryane n’igisa no kwitandukanya hagati y’amatorero Angilikani y’I Burayi,muri Leta Zunze Umwe z’Amerika no muri Afurika.

Bamwe mu bashumba babarizwa muri ryo torero muri Leta Zunze Umwe z’Amerika,bahagaritswe ku mirimo yabo bazizwa kuba baranze gushyingira abahuje ibitsina nkuko bagenzi babo bo muri Afurika bakomeje kubyamaganira kure kuko bitemewe na Bibiliya igitabo gikomeye mu myemerere ya gikristo.

Ikibazo cy’ubutinganyi gikomeje kutavugwaho rumwe mu madini atandukanye ndetse no muri za Leta z’ibihugu ariko Bibiliya yo igaragaza cyane ko ubutinganyi ari icyaha gikomeye kandi gishobora gutuma Imana irakara cyane byo kurimbura ababikora bose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza