Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Itorero ry’Inkuru Nziza ryiteze impinduka zikomeye mu (...)
Itorero ry’Inkuru Nziza ryiteze impinduka zikomeye mu masengesho adasanzwe ryateguye

Itorero Inkuru Nziza ryo mu Rwanda rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati ngo ryiteze impinduka zikomeye mu masengesho adasanzwe ryateguye, akaba azanasozwa n’igiterane kizaberamo igikorwa cyo gukusanya ubushobozi bwo gufasha abatishoboye.

Aya masengesho azatangira tariki 31/03-02/04, ariko ku cyumweru tariki ya 03/04/2016, asozwe ku mugaragaro n’icyo giterane, byose bikazabera aho iri torero rikorera mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi akaba n’Umujyanama mu Ishami ry’ivugabutumwa ku rwego rw’igihugu muri iri torero Bwana Singirankabo Boniface, ari nawe uyoboye ibikorwa by’imyiteguro atangaza ko biteze impinduka zikomeye muri aya masengesho nk’uko bakunze kubibona mu yandi yabanjirirje aya.

Ev Singirankabo Boniface

Iki giterane kizatangira sa munani z’amanywa kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Umuvugabutumwa Barakagira Pascal, Nshizirungu, abahanzi nka Theo Bosebabireba ndetse na Albert Niyonsaba, Injili Bora Choir ndetse n’abandi bakozi b’Imana basanzwe bakorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Inkuru Nziza.

Si ubwa mbere Itorero ry’Inkuru nziza ritegura amasengesho nk’aya kuko rikunze kugaragara ritegurira abakristo bo mu matorero atandukanye ibihe nk’ibi. Mu gikorwa nk’iki cyo gukusanya inkunga yo gufasha giheruka, iri torero ryari ryakusanyije ibintu bifite agaciro ka 2,000,000 frws, bikaba byarafashishijwe impunzi z’abarundi ziherereye mu nkambi ya Mahamba.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

teta kuwa 19-03-2016 saa 05:32
 

Amen yesu abahe umugish

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza