Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Itorero ry’intumwa (Eglise Apostolique) mu Rwanda rigiye (...)
Itorero ry’intumwa (Eglise Apostolique) mu Rwanda rigiye kwibuka abari abashumba n’abakristo baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994

Itorero ry’intumwa mu Rwanda (Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda) ryateguye igikorwa cyo kwibuka abari abashumba n’abakristo baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994. Iki gikorwa giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kamena 2016, guhera sakumi n’imwe z’umugoroba, kikaza kubera aho iri torero ribarizwa Kabeza, mu mujyi wa Kigali.

Umushumba mukuru w’iri torero Pasteri Kamanzi Theophile yabwiye Ubugingo.com, ko iki gikorwa kigiye kuba ku ncuro ya gatatu kigamije guha agaciro abari abashumba n’abayoboke b’iri torero bambuwe muri Jenoside ubwo bavutswaga ubuzima bwabo. Anavuga ko ari no mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango y’ababuze ababo kimwe n’abandi banyarwanda muri rusange mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umushumba mukuru wa Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda Pasteri Kamanzi Theophile

Pasteri Kamanzi akomeza avuga ko itorero ayoboye riri muyagwiririwe n’amahano ya Jenoside, bikarigiraho ingaruka zikomeye, kuko mu bantu 150 baribarizwagamo muri Jenoside nyuma yayo baje kwisanga basigaye batarenga abantu 8, nubwo ababashije kumenyekana neza bafitiye amazina ari 50, ari nabo bagiye kwibuka uyu munsi.

Itorero ry’intumwa (Eglise Apostolique) ryatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1988. Nubwo ryaje gukomwa mu nkokora n’ibihe bibi byagwiririye u Rwanda, ariko nyuma yaho ryaje kwaguka kuburyo ubu rifite amashami agera kuri 38, aherereye hirya no hino mu gihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Gilbert Junior kuwa 30-06-2016 saa 02:06
 

yes,nibyagaciro kwibuka abo bene data,kuko mubyukuri ni urugero rwiza cyane.
dukomeje kwihanganisha Eglise Apostorique pour le reviel au Rwanda ,mubihe bikomeye banyuzemo.
haracyari ibyiringiro

Gilbert Junior kuwa 30-06-2016 saa 02:01
 

yes,nibyagaciro kwibuka abo bene data,kuko mubyukuri ni urugero rwiza cyane.
dukomeje kwihanganisha Eglise Apostorique pour le reviel au Rwanda ,mubihe bikomeye banyuzemo.
haracyari ibyiringiro

Ali gilbert Dunia kuwa 30-06-2016 saa 01:56
 

yego hari icyemezo mfashe.kuko binyeretse ko umuntu akwiye gukorera Imana agifite ubuzima ,kuko atamenya ejo uko bimeze.

abakristo, abashumba,imiryango yababuze ababo ,bakomeze kwihangana.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza