Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Itorero Zion Temple ryongeye gutegura urugendo rwa (...)
Itorero Zion Temple ryongeye gutegura urugendo rwa gihanuzi ruzamara iminsi 10 muri Isirayeli

Itorero Zion Temple riyobowe n’intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ririmo gutegura urugendo rwa gihanuzi rwise Authentic Word Prophetic tours. Uru rugendo ruzamara iminsi icumi (10) ruzabera muri Isirayeli kuva tariki 16/03 kugeza 26/03/2016, igihugu kibitse amateka ya Bibiliya, rukaba rugamije gufasha abakristo gusobanukirwa neza amateka y’ijambo ry’Imana, bakamenya ibyanditswe bahibereye.

Apostle Dr Paul Gitwaza muri Isirayeli asobanurira abo baba bajyanye mu rugendo rwa gihanuzi

Pasteri Umuhoza Barbara, ukuriye itsinda ry’abasemuzi mu itorero Zion Temple, akaba ari nawe ushinzwe gutegura ingendo zijya muri Isirayeli, yatangarije Ubugingo.com ko uru rugendo rwiswe urwa gihanuzi kuko rutandukanye n’izindi abantu bose bakora. Ati ‘’twarwise urwa gihanuzi kuko ruba rufite intumbero ya gihanuzi, hari ibikorwa bihakorerwa biri prophetic bisa nko kuganiriza cyangwa se kugira icyo uvuga kuri future yawe ( ejo hazaza), urugero hari abagera i Kana bagasengera ingo zabo mu buryo bw’umwuka bwa gihanuzi, bitandukanye n’abahagera bakerekwa ibyahakorewe bagataha.’’

Pasteri Umuhoza Barbara, ukuriye itsinda ry’abasemuzi mu itorero Zion Temple, akaba ari nawe ushinzwe gutegura ingendo zijya muri Isirayeli

Pasteri Barabara avuga ko uru rugendo rwitwa urwa gihanuzi kuko hari ibikorwa bya gihanuzi bihabera. Avuga ko rutandukanye n’izindi abantu bahakorera kuko atari ugusura gusa. Ati ‘’ ntabwo tujyayo nk’uko umuntu ajya mu kinigi cyangwa ahandi hantu hafite ubwiza nyaburanga, oya, ahubwo ni urugendo rw’Umwuka.’’

Past Barbara yemeza ko uru rugendo rufite umusaruro ukomeye kuko hari ikintu gihinduka mu buzima bw’umuntu mu buryo bw’Umwuka, cyane ko rufasha gusobanukirwa ibyanditswe mu ijambo ry’Imana ariko bahibereye.

Uru rugendo rwitwa urwa gihanuzi kuko ruba rugizwe ahanini n’amasengesho

Uru rugendo rugiye kuba ku ncuro ya gatatu ruhuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, rukaba rwaravuye ku gitekerezo cy’Intumwa Dr Paul Gitwaza mu mwaka w’2013, ariko ruza gukunda mu mwaka w’2015 mu kwezi kwa gatatu, urwakurikiyeho rukaba rwarabaye mu kwezi kwa cyenda.

Kugira ngo umuntu ajye muri uru rugendo asabwa kwegera itorero Zion Temple agahabwa amabwiriza, yamara kuzuza ibisabwa akajyana nabo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza