Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Itsinda rya Beauty For Ashes ryateguye igitaramo bise (...)
Itsinda rya Beauty For Ashes ryateguye igitaramo bise “Love is Red”

Itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Rock rya “Beauty For Ashes” (B4A) nyuma y’uko rivuye mu gihugu cy’u Burundi mu gitaramo ryari rihafite ku ya 30 Ukuboza 2014; ryateguye igitaramo kigamije kwibutsa abitegura kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana (Saint valentin) ko urukundo ruruta izindi ari urw’Imana. Kikazabera Kicukiro Centre, muri K-HOP (Kigali House Of Prayer), hafi n’urusengero rw’itorero rya Rwanda for Jesus. Ni kuya ku ya 13/02/2015 guhera saa kumi n’imwe kugeza saa mbiri z’ijoro (17h-20h).

Uyu munsi wa Saint valentin usanzwe uba ku italiki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Ugafatwa nk’umunsi w’abakundana. Abantu benshi biganjemo urubyiruko ndetse n’abubatse ingo bawizihiza mu buryo butandukanye bitewe n’uko bawufata mu myumvire yabo. Itsinda B4A rya hano mu Rwanda rimaze kumenyerwa mu guhimbaza mu njyana ya Rock, ryateguye igitaramo bise “Love is Red” kizabanziriza uyu munsi w’abakundana . Iritsinda ritangaza ko iki gitaramo cyigamije kugaragaza ko n’ubwo kwizihiza umunsi w’abakundana bikorwa abantu bakwiye kuzirikana ko urukundo ruruta izindi ari urw’Imana.

Bibiliya yo itubwira ko kubera urukundo Imana yakunze abantu yemeye gutanga Umwana wayo w’ikinege ikunda (Kristo) kugira ngo abere abantu incungu batazapfa bazize ibyaha byabo (Yohana 3:16, Abaroma 5:8). Ikongera kavuga ko ari rwo rutuyobora mu byo dukora muri byose (Zaburi 139:5-7-9).

Iri tsinda B4A ririmo gukora indirimbo nshya muri studio ndetse rikaba rigiye gukora amashusho y’indirimbo yaryo “Surprize” yanakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza