Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » ‘’Iwawa nziza nzima igaragara ni itorero’’ Bishop (...)
‘’Iwawa nziza nzima igaragara ni itorero’’ Bishop Samedi

Iwawa ni ahantu Leta y’u Rwanda yahisemo kujya ijyana urubyiruko cyane cyane urwishoye mu biyobyabwenge mu rwego rwo kurugorora ngo rusubire mu murongo nyawo. Aha niho bigishirizwa kubahiriza indangagaciro z’ubunyarwanda, kwihangira imirimo n’ibindi byose bigamije kubagira abanyarwanda nyabo.

Mu kiganiro UBUGINGO,COM twagiranye na Bishop Samedi Theobale, umushumba w’itorero Miracle Center mu Rwanda yagereranyije umumaro iwawa hafite asanga n’itorero ryari rikwiye gukora nk’uko hakora mu gushyira abakristo ku murongo.

Bishop Samedi yagarutse ku mumaro itorero ryakombye kuba rifite mu isi. Ati ‘’Ntabwo isi ifite mu nshingano yo guhindura itorero kuko si wo mugambi w’Imana icyakora ushobora kuba umugambi wa satani kuko atifuza ko abantu bubaha Imana.’

Bishop Samedi

Itorero niryo rifite inshingano yo guhindura isi. Abakristo bari muri mission (ubutumwa) y’Umwani wacu Yesu Kristo kuko ni we watubambiwe, kandi kuko yazanywe no gushaka ndetse no gukiza icyazimiye natwe nicyo aduhamagarira gukora.

Aha harimo guhindura isi kugira ngo abayo bahindukirire Imana. Kristo yaje guhuza Imana n’abantu. Itorero ryakabaye ijisho ry’igihugu ndetse n’isi muri rusange.

Akesnhi itorero iyo rimeze neza abantu baraza bavuye mu isi bakahahungira kuko bahakura amahoro. Burya abantu baza mu itorero baraza bakaruhuka bahunze imiruho yo mu isi bakakira ihumure riturutse ku Mana.

Aha abo twita isi ni abataramenya Imana, abantu bapinga ibintu by’Imana. Ariko iyo aje akabona mufite umunezero, murishimye biramunezeza. Iyo yongeye guhura na bandi babanaga aragenda akababwira ati ‘’hariya hari abakobwa, abasore beza, bambara bakaberwa baguwe neza babonye amahoro bakura muri Kristo Yesu.’’

Iki gihe rero niho usanga undi nawe afashe icyemezo cyo kuza mu nzu y’Imana akareka ingeso ze yagenderagamo.

Mu gihugu cyacu y’u Rwanda iyo umwana ananiranye bamutwara Iwawa kugira ngo babigishe ikinyabupfura, bakabibutsa indangagaciro z’ubunyarwanda. Iyo witegereje icyo babakorera iwawa cyo kubasubiza mu murongo nyawo nicyo itorero ryakabaye rikora.

Bishop Samedi Theobale ku bwe asanga itorero ariho iwawa heza kuko mu itorero higishirizwa ibintu byinshi bitandukanye, ijambo ry’Imana n’ibindi.

Yagize ati ‘’ Iwawa nziza nzima igaragara ni itorero kuko umuntu ahakura discipline (ikinyabupfura)’’.

Akomeza avuga ko umukristo wigishijwe neza ijambo ry’Imana rimuha icyerekezo, rikamuha ikinyabupfura, rikamuha ibyiringiro ko ejo azaba umuntu ukomeye.

Bishop asanga Itorero iyaba ryakabaye rikora neza icyo Imana irihamagaira na polisi ntiyabona akazi kenshi ikora kuko mu itorero abakristo bigishwa uko ingo zitwara (abagabo n’abagore uko bitwara neza) n’ibindi bigamije gutuma bagira ingeso nziza.

Akaba abona aba bose bashyize mu bikorwa neza ibyo bigishwa hasigara bamwe twise ab’isi (abatarakizwa) nibo basigara bagora Leta ariko byibuze abakristo bagendera mu murongo nyawo. Ikindi kandi abakritso babereye imbuto nziza bakururwa nazo nabo bagahinduka bikorohereza Leta.

Mu Rwanda hagiye habaho kunenga cyane imyitwarire y’itorero mu bihe bikomeye byaranze igihugu cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho ukurikije umubare w’abakristo babarurwaga mu gihugu iyo baza guhagarara mu cyuho ntibishore mu byaha bitandukanye u Rwanda rutari guhura n’amahano rwahuye nayo.

Ibi akaba ari byo bituma abantu benshi kuri ubu bakangurira cyane amatorero atandukanye gukunda igihugu kugira ngo itorero ribere igihugu umucyo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza