Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uko Imana ifata umuntu wayibagiwe
Uko Imana ifata umuntu wayibagiwe

Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika. Yeremiya 2:32

Aha Imana yabazaga Abisirayeli, itanga urugero ku mwali n’umugeni. Mu bisanzwe umwali yiyitaho, mbere yo gusohoka mu nzu abanza kwireba wese niba nta kantu katamubereye kamuriho kugira ngo atagaragara nabi ageze hanze.

Umugeni we ni ibindi kuko nawe aba agizwe n’ibyo yambara ntashobora na gato kubyibagirwa niho umutima we uba uri.

Imana imaze gutanga izi ngero ibabazwa cyane n’ukuntu abo bantu bayo batabasha kuyigira iya mbere kandi bayitirirwa. Imana iravuga ngo abantu bayo bayibagirwa iminsi itabarika.

Umuntu ashobora kwibaza mu gihe yagira nk’imyaka 70, akayigabanya mu bintu yagiye aha umwanya yasanga uwo yageneye Imana ushobora no kuba uwa nyuma.

Ni kenshi Imana isaba abantu bayo ko bayiha umwanya wa mbere mu buzima bwabo. Muri kamere muntu habamo intege nke zo kwibagirwa. Ni nako tudahwema gutakaza umwanya munini mu buzima bwacu dukora ibindi byo gushaka imibereho cyangwa se no mu bindi bishobora no kutaba byiza bitewe n’umuntu.

Hari n’abandi bibwira ko Imana ihabwa umwanya usagutse muri gahunda zose zawe umaze kuzikemura. Ntabwo Imana itubuza gukora gahunda zacu za buri munsi habe na gato, ariko iyo bibaye ngombwa ko umuntu ayimura akayibagirwa kubera kwihugiraho gusa bibabaza Imana.

Amasaha agize umunsi twese turayanganya nubwo gahunda zacu ziba zitandukanye. Ibi bishatse kuvuga ko nk’uko umuntu abasha kumenya ko hari ibintu aha umwanya akabipangira niko no mu buzima busanzwe umuntu akwiye guteganyiriza Imana umwanya kandi mu byo akora byose ikaba iya mbere.

‘’Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.’’ Matayo 6:33

Ni kenshi Imana yihangairiza abantu bayo kutayibagirwa ngo agire ibindi bimika mu buzima bwabo. Imana ikwiye kuba iya mbere, ijambo ryo haruguru riratanga umurongo w’uko ibintu bikwiye gukurikirana.

Harabanza gushaka ubwami bw’Imana, gukiranuka kwayo, ibindi byose tuksbyongererwa. Si byiza guhinduranya ngo ushake ibindi, Imana wayitaye kuko iragukeneye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza