Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Sinigeze niyumvisha ko hari na Radio mu rwanda izakina (...)
“Sinigeze niyumvisha ko hari na Radio mu rwanda izakina izo ndirimbo” Israel Mbonyi

Ibi ni bimwe mu byo twatangarijwe n’umuhanzi Israel Mbonyi, uherereye mu gihugu cy’ubuhinde ku ishuli ryitwa ‘Annamalayi University’ mu kiganiro ku bijyanye n’ubuhanzi bwe. Yavuze byinshi ku buryo yabutangiye, anavuga ko atangazwa kandi akanezererwa Imana cyane ku byo imukorera.

Muri iki kiganiro n’uyu muhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo nka: ‘Ndanyuzwe’, ‘Nzi ibyo nibwira’, ‘Yankuyeho urubanza’ n’izindi, yavuze ko impano yo kuririmba yamujemo akiri umwana muto. Icyo gihe we n’ababyeyi be bakaba barabaga mu Ruhengeri, basengera mu itorero rya ‘Evangelical Restoration Church’. Korali yaririmbagamo ni ‘Intumwa za Yesu’ yanamazemo imyaka isaga 3, ariko nyuma aza kujya mu itsinda (group) yitwaga ‘Amani’ ari nayo akuriyemo. Yari igizwe n’abahungu 6. We n’ababyeyi be nyuma yo kwimuka bakava mu ruhengeri ubu barimo kubarizwa Kimironko ndetse banasengera muri iri torero riyobowe na Apostle Joshua Masasu, mu rusengero rwaryo ruri I Masoro.

Kuvukira mu muryango ukijijwe agakura ari n’umuririmbyi muri chorale, ni imwe mu nzira zamufashije kugera ku rwego rw’ubuhanzi ariho ubu dore ko aha (muri korali) ari naho yigiye gucuranga, guhimba indirimbo no kuziririmba ndetse mu myaka ibiri (2) ishize akaba ari bwo yatekereje kuba yaririmba wenyine ku giti cye ndetse akaza no kubigeraho.

Uyu muhanzi ngo anezererwa Imana kandi agatangazwa n’uburyo ikora ibintu umuntu atatekerezaga. Yagize ati: “sinigeze niyumvisha ko hari na Radio mu rwanda izakina izo ndirimbo kuko nari nibereye hanze ntamakuru yo mu rwanda nzi, ntan’uwo mfite wabimfashamo. Ariko naje kwikanga imana yabikoze ndumirwa!”. Naho ku butumwa butandukanye yakira bumushimira akazi katoroshye aba yakoze mu buhanzi bwe, cyane ko abufatanya n’amasomo, yagize ati: “numva ndushijeho gucishwa bugufi cyane mu mutima”.

Benshi mu bamaze kumva indirimbo ze, bavuga ko ngo ‘zisiizwe amavuta’. Ubu zikaba zimaze gukwira ahantu henshi kuburyo usibye kuba zimwe muri zo zarahindutse nk’indirimbo yubahiriza igihugu ku maradiyo amwe n’amwe; usanga hari n’abamaze kuzigira sonerie bitabiraho mu matelefoni yabo. Ibi bikaba byaduteye kumubaza ibanga akoresha rituma zikundwa ndetse asubiza agira ati: “nta mabanga akomeye mfite. Gusa, iyo nagiranye ibihe byiza n’Imana iranganiriza, ikangaburira, ikanyuzuza, maze nanjye nkabona ibyo ndirimba. Ibindi naba mbeshye…”

Mu gihe azaba asoje amashuri agarutse mu Rwanda; arateganya kuzakora album y’indirimbo ze umunani (8) amaze kugira ubu. Gusa kuri izi atekereza kuba yakongeraho izindi nk’2 zikaba 10 akayishyira ku mugaragaro igizwe n’indirimbo 10.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza