Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Iyo tutaba mu nzu y’Imana tuba twariyahuye kubera (...)
Iyo tutaba mu nzu y’Imana tuba twariyahuye kubera ibikomere by’ubuzima twanyuzemo

Nk’uko dusanzwe tubagezaho ubuhamya bw’abantu batandukanye, iki ni igice cy’ubuhamya bw’umukozi w’Imana Ev Singirankabo Boniface wo mu itorero ry’Inkuru nziza. Muri iki gice cy’ubuhamya aratubwira kimwe mu bintu byakomerekeje ubuzima bwe bikomeye.

Ntabwo ariko yagarukiye ku gukomereka, ahubwo aranakubwira ko Imana yamwomoye, ikamukiza igikomere cy’ubuzima yanyuzemo. Iki gice twabahitiyemo ni ki kimwe mu bigize ikiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo.com.

Ev Boniface

Uku niko avuga ubuhamya bw’ikintu cyamukomerekeje kurusha ibindi, Imana ikamwomora:

Aragira ati ‘’Ikintu ntekereza ko cyababaje ubuzima bwanjye, gifitanye isano n’amateka mabi yaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994. Icyo kintu cyababaje umutima wanjye, kuburyo n’ibikomere byabyo tukibigendana n’uko Yesu yaje naho ubundi twari kuba mayibobo cyangwa tukiyahura bikemera.

Kubera ko nanjye ndi mu bagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside. Muw’1994, hari byinshi byasize ibikomere mu buzima bwanjye, ariko hari icyaje gukomera mu mwaka w’2004.

Ev Boniface hamwe n’umufasha we

Mu 1994, hari marume mama akurikira, interahamwe zaje kumwica iwacu zisaba amafaranga ngo zitamwica, bagurisha isambu yari afite ibihumbi 7 (7,000), zirarenga ziramwica. Jenoside irangiye Mama ajya kuburana isambu arababwira ati ‘’turabasubiza 7,000 mwatanze mudusubize isambu.’’ Cyari igihe cya gacaca, uwayiguze aramubwira ati ‘’ ubwo urashaka kuvuga ko ari njye wishe musaza wawe cyangwa wamugambaniye, ubwo iyo sambu uzayigwamo.’’ Tugira ngo ni ibintu by’urwenya kumbi yari akomeje.

Mama aza kujyayo agiye kureba uko isambu imeze, hari ahantu bari baratwubakiye inzu, aradusiga aragenda, agezeyo wa muntu amusangamo aramutema bikomeye cyane, ajya mu bitaro bya Kibogora, avuyemo arwara Trauma ( ihungabana), kugeza ubwo yaje gufata inzira araduta na bashiki banjye yiyizira i Kigali tutabizi. Tukajya twumva ngo yagiye i Kigali. Uretse ko twaje kugira umugisha kubera abayobozi beza, baramufasha na AVEGA ihuriramo abapfakazi ba Jenoside, aza gukira, ubu akorera ku rwibutso rwa Gisozi.

Mu by’ukuri uretse kuba Imana iba yarateguye ubuzima bw’umuntu, kuko hari ubwo utekereza ko iyo bitagenda gutyo umuntu yari kwiga ku gihe n’ibindi, ibyo rero byahungabanije ubugingo, umutima, ubuzima bwanjye, ariko aho bigeze numva bigenda byoroha. Kugeza ubu ntakibazo.

Umuvugabutumwa Boniface, mu bindi bice by’ubuzima agaragaza ukuntu Imana yigaragaje mu buzima bwe, ikabuha ishusho mu gihe yabonaga, nta murongo buzigera bugira.

Umuvugabutumwa Singirankabo Boniface ni arubatse afite umugore n’umwana, akaba ari umujyanama ku rwego rw’igihugu mu ishami ry’ivugabutumwa mu itorero ry’Inkuru nziza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza