Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Iyo ugeze CHUK nibwo ubona ko abarwayi bakeneye (...)
“Iyo ugeze CHUK nibwo ubona ko abarwayi bakeneye kwitabwaho” Phn Albert N.

Ibi ni bimwe mu byo twatangarijwe n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Phn Albert NIYONSABA, ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru, nyuma yo kwitabira igikorwa cyahariwe kwita no kuzirikana abarwayi cyabereye mu bitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali (CHUK), cyabaye ku ya 22/02/2015. Intego y’uyu munsi ikaba yaragiraga iti: “dushimangire umuco wo kuzirikana no guhumuriza abababaye”.

Mu kiganiro uyu muhanzi usanzwe ari na muganga muri “Strong Medica Pharmacy” ibarizwa kuri Eto Muhima yagiranye na UBUGINGO.com, yavuze ko yari yatumiwe yo kuririmbira abarwayi. Akaba yarabahaye ubutumwa bwo kubahumuriza abinyujije mu ndirimbo ye nshya aheruka gusohora mu byumweru bitatu (3) bishize yitwa “Yesu arakiza”.

Kuri uyu munsi ngarukamwaka ubusanzwe wizihizwa mu Rwanda hose no ku isi hose, we kimwe n’abandi bantu batandukanye bari bahari beretse urukundo abarwayi bo muri ibi bitaro babagenera impano zitandukanye. Uruhare rwe muri ibi bikorwa rukaba rwari ukubagezaho impano mu ndirimbo.

Uyu muhanzi umenyerewe no mu bindi bikorwa bitandukanye ajya ategura ku giti cye byo gufasha abarwayi, yavuze ko n’ubwo yari yitabiriye nk’umuhanzi, hari isomo rikomeye yakuyemo yumva yasangiza buri wese ufite umutima w’ubumuntu.

Bumwe muri bwo, akaba yabuvuze mu magambo ye bwite agira ati: “Mu by’ukuri umuntu ageze CHUK nibwo yongera kubona ko koko abantu bakeneye urukundo, bakeneye no kwitabwaho. Iyo umuntu ari muzima, ari hanze, agenda, akora, ntiyibuka ko hari abantu bababaye. Iyo ugeze CHUK cyangwa no ku bindi bitaro bitanddukanye, nibwo wibuka ko hari ikindi gice nanone cy’umurimo w’Imana cyagakwiye kwitabirwa, kikaba ari ikintu kiza cyane”. Iki gikorwa akaba ashimangira ko ari umurimo w’Imana kandi uzana umugisha mwinshi.

Ku musozo w’iki kiganiro twagiranye yahamagariye buri wese gufasha, anabwira umurwayi aho yaba ari hose kurushaho kwizera ko Kristo akiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza