Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Iyo umuntu azirikana kwirinda icyaha no kwita ku (...)
Iyo umuntu azirikana kwirinda icyaha no kwita ku Mana

Television imwe yakoze inkuru y’ukuntu amategeko icumi Imana yahaye Mose yagabanuka akava ku icumi akagera kuri atandatu. Tutagiye muri byinshi, hari abinjira mu mburanya bavuga ko Mose ariwe watumye haza ariya mategeko akarishye .

Ariko Mose ntabwo ari umwanditsi w’amategeko, ntabwo ari umwe mubavuye mu Ijuru bazanye amategeko. Iyi nkuru yasohotse mu minsi mike President wa Leta zunze ubumwe za America yemeraga ko ababana bahuje ibitsina babana. Ese buri wese afata Imana nk’iyagaciro muri iyi minsi? Kuri benshi Imana ni nk’imbaraga zitazwi zahantu ho mu kirere ziri ahantu runaka kugira ngo ziturinde, ariko ntiyite cyane mu kutureba . Ni gute ufata Imana mu by’ukuri? Ni gute ufata amategeko yayo? Ese ugira ubwoba iyo wishe rimwe mu mategeko y’Imana? Cyangwa uterwa ubwoba niyo wagize ibyo ukora bibi Pastor wawe akaba yagukosora?

Ni gute ufata mu by’ukuri umusaraba aho Kristo yapfuye kubwawe? Ntabwo ubyizeye? Niba utabyizeye byo ntukabifate nk’ibyagaciro. Buri munsi abantu benshi bava muri uyu mubiri bajya aho bazaba iteka.

Benshi baha Imana agaciro iyo bageze mu byago

Mu gihe umuntu aba amaze gupfa abantu batangira kuvuga Imana ndetse bakayiha agaciro muri uwo mwanya, hari yewe n’abamusengera ngo Imana imwakire ariko atari akijijwe ubugingo bwe buba bw’amaze kugera iyo bujya. Ese wowe uri muruhe ruhande? Nihe wajya upfuye none ? Mose yari umuntu nta nikindi kirenzeho, abashumba bawe ntabwo ari Imana ntabwo ukeneye no gucirwaho urubanza nabayobozi bawe b’umwuka. Ahubwo uzahagarara imbere y’umuremyi wawe umunsi umwe, kandi uwo munsi uzamwibaha unamutinye. Abanyabwenge ku isi ni abibuka ko bishe amategeko y’Imana bakibuka no gusaba imbabazi . Aba banyabwenge bibuka ko Kristo yababarira ibyaha byabo akabaha umutima mushya. Niyo mpamvu bamwizera by’uzuye kandi ko yapfiriye ibyaha byabo.

Ni gute bimeze kuri wowe? ufite ubusabane muri Kristo biciye mu kwizera Kristo? Niba atari byo nagukangurira gufata ibintu by’Imana ubikomeje.

Imana iradukangurira gufata icyaha nk’ikintu gikomeye tukanacyirinda , yabigaragaje abivuga muri aya magambo “Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge kiguteye gucumura, gikureho ukijugunye. Byaruta kwinjira mu gihugu cy’ijuru udafite ikiganza cyangwa ikirenge. Kuruta kujugunywa mu muriro ubyujuje Matayo 18:8 waba mwiza mu isi nta biganza n’ibirenge kuruta ibyaha byakugeza mu kuzimu. Aimee Copeland ni umugabo w’imyaka 24 umunyeshuri wahuye n’ikibazo gikomeye cyo mu maraso. Ukuboko kwa Aime n’ibirenge bikurwaho mu rwego rwo kwirinda infection yava mu kuva kw’amaraso kwe.

Ibi byari bikomeye ariko abaganga n’umuryango umenya ko iki kibazo cy’amaraso cyari gikomeye. Ni kimwe na infection y’icyaha muri wowe mu bugingo bwawe …kandi iranyanyagira. Amaraso yonyine yagukiza ni amaraso ya Yesu yamennye ku musaraba kubwawe. Imana ntabwo yifuza ko wajya mu muriro niyo mpamvu yohereje umwana wayo ngo agupfire . Ushobora kwita kuri infection yawe ..n’imiti, ariko infection y’umwuka yo irakomeye! Amaraso ya Yesu yeza ibyaha byonyine iyo ushyize kwizera kwawe muri we.

Abantu bamwe bafata Imana n’ibyaha bakomeje. Abandi ntibabyiteho. Abantu bamwe bamenya Imana mw’ijambo ryayo . Abandi ntibabyiteho. Ushobora kuba umwe mubafite ibintu cyangwa ntugire byinshi, ushobora kuba ufite infection cyangwa ntuyigire, ushobora kubaho kubwa Kristo cyangwa ntubeho kubwe ushobora kujya mu ijuru cyangwa ntujyeyo. Ni igihe cyawe cyo gufata icyaha cyawe n’Imana ukomeje(Serious) icyaha ukacyirinda Imana nayo ukayegera.

Source: christianpost.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza