Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Iyo utazi intege nke zawe ntumenya icyo usaba (...)
Iyo utazi intege nke zawe ntumenya icyo usaba Imana

Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.

Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Ibyahishuwe 3:17-18

Yohana ari ku kirwa cy’i Patimo yeretwse ibintu byinshi bitandukanye. Ibyo yagejeje ku matorero 7 agaragara mu gitabo cy’Ibyahishuwe byagendaga bijyana n’uko Imana ibona iryo torero, ikamuha ubutumwa rigenewe.

Haruguru hari umuntu ugaragara nk’uwiyumva ko akize, atunze bihagije. Iri ryari itorero ry’i Lawodokiya, rimwe matorero Yohana yagejejho ubutumwa yeretwse.

Imana imugaragaza yifitiye icyizere amerewe nneza, atunganiwe, mbese ntacyo akennye. Ariko uyu muntu ngo yarabyibeshyaga Imana yamureba ikajya ibona ari umukene, impumyi ndetse wambaye ubusa.

Nubwo kwimenya bigoye cyane ariko ni ikintu gikomeye mu buzima, ku buryo uwabibasha yaba afite icyo arusha abandi.

Nta kintu kibababje nko kwibeshya ko uriho Imana ibona warapfuye kera. Umuntu utabasha kwimenyaho intege nke, ntabashya no kumenya icyo asaba Imana yamufasha kuko yumva yarageze iyo ajya.

Ushobora kwibeshya ko uri umurokore ariko utari we, ushobora kwibeshyako uri umutunzi mu by’Imana, umunyamasengesho, ariko Imana yakureba ikabona si ko bimeze.

Ijambo ry’Imana riravuga ngo umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana. Mu isi hariho abantu bazi gushukana bakaba banakurya utwawe, ariko ntana kimwe cyakwigeza ku mutima.

Ikintu gishimishije ni uko Imana ifite inama igira uyu muntu, yamusabye kuyiguraho umuti kandi wa buri ndwara yifitemo. Ubwo nibwo azajya yakwitwa umutunzi nk’uko Imana ibibona.

Iyo umenye aho ukennye umenya aho icyo usaba. Birakwiye kwemera ko ntako tumeze iyo tudatunze Yesu mu buzima bwacu. Imana ntishobora kukubona nk’uwuzuye udafite Yesu kuko nta bugingo uba ufite. Ufite uwo mwana (Yesu) niwe ufite ubugingo.

Duharanire kumenya uko Imana ituzi, cyane ko mu maso yayo ibintu byose bigaragara nk’ibitwikuruye ntaho wayihisha kubera ko irebera hose icyarimwe. Ahubwo twumve inama itugira iduhe umuti w’uburwayi bwacu tube abatunzi nk’uko Imana ibishaka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Nsengumuremyi Frederic kuwa 10-03-2015 saa 10:17
 

Imana Ibongerere imigisha kandi Ikomeze kubagura kugirango abantu tumenye neza ukuri kw’ijambo ry’Imana.Abantu ni bamenya ukuri bazaba babatuwe kuko ukuri ariko kutubatura.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza