Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Izakurinda ube amahoro masa!
Izakurinda ube amahoro masa!

“Ugushikamijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringira."Yesaya 26:3.

Mu isi tugenda duhura n’ibintu byinshi bidutera ubwoba, niyo mpamvu usanga abantu bishakira uburinzi bwite ariko ntibibabuza gukomeza guhangayika kuko batabasha kwizera n’abarinzi babo. Ibanga ryo kumva utekanye kandi ukabaho mu mahoro nugushikamiza umutima wawe k’Uwiteka nibwo uzakomera kandi ukabasha guhora wuzuye amahoro masa.

Bibiliya itubwira ko Imana atariyo irinze umurwa, abarinzi babera maso ubusa, kandi ibyo wakora byose itabihaye umugisha byaba ari ukuruhira ubusa ariko nugira umwete wo kwiringira Uwiteka nawe ntazagukoza isoni ahubwo azogeza izina ryawe mu mahanga yose.

Hari imvugo iboneka muri Bibiliya ivuga ngo “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu, Umurinzi abera maso ubusa.” Zaburi 127: 1b

Ibi biragaragaza imbaraga z’Imana mu kurinda abantu bayo. Reka tubyemere ko ufite abakurinda kandi ni byiza kuko Imana yaduhaye ubwenge bwo gukora ibintu byose byadufasha ariko Uwiteka Imana atabaye mu ruhande rwawe, abarinzi baba maso ariko urupfu ntibabasha kuruhagarika mu gihe Imana ifite izo mbaraga zo kuruhagarika. Ikindi nubwo iriya mvugo igaragaza ko ari nzu Imana yavugaga ariko yavugaga itorero muri rusange. Ese wowe urinde Wabasha kubaka itorero Imana atariyo iryiyubakiye?

Kugira ngo ugire amahoro masa, ugomba gushikamiza umutima wawe ku Mana kandi akaba ariyo wiringira muri byose. Niyo murinzi wawe wo kwizerwa!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza