Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Justin Bieber wamamaye muri muzika, akomeje guhamya (...)
Justin Bieber wamamaye muri muzika, akomeje guhamya kumugaragaro ukwizera kwe

Justin Bieber ni umuhanzi ukora umuziki wo mu njyana ya pop, arakunzwe kandi ni icyamamare kw’isi kubera uburyo yatangiye ubuhanzi bwe akiri muto kandi abukorana impano itangaje yatumye amenyekana ku migabane itandukanye igize isi dutuye.

Mu minsi ishize yatangaje ko ashaka guhindura ubuzima maze akiberaho nkuko abakristo babaho kuko yumvaga afite inyota yo kubaho nk’uko Yesu Kristo yabagaho. Ubwo yatangaza ibi, abantu benshi babifashe nk’ibidashoboka ndetse bamwe batangira kuvuga ko abeshya abandi batangira kumugira inama yuko akwiye kwitwara niba koko yarafashe uwo mwanzuro wo gukurikira Yesu Kristo.

Kuri ubu, ntibikiri amagambo gusa kuko yatangiye kubishyira mu bikorwa aho atangiye guhamya ku mugaragaro ko ari umukristo. Ibi yabigaragaje yeruye mu gitaramo aherutse gukorera I Staples Center muri Los Angels, arangije kuririmbira imbaga y’abantu bari baje muri cyo gitaramo yahise akoresha uwo umwanya atangira kuvuga uburyo asigaye afitanye ubusabane bukomeye n’Imana.

Nkuko ikinyamakuru Christian Today cyabitangaje, ibi byabaye nyuma yuko arangije kuririmbira abari bitabiriye icyo gitaramo indirimbo ze zohambere n’izindi nshya, ari nako yaberekaga filime igaragaza impamvu yagiye ahimba buri ndirimbo. Ntibyatinze arangije icyo gikorwa yatangiye ivugabutumwa agaragariza rubanda bose urukundo akunze Imana kuva yafata umwanzuro wo guhindura imibereho.

Michael wood akaba ari umunyamakuru wa Los Angels Times (L.A Times), avuga ko Justin Bieber yahise yicara iruhande rwa Judah Smith, uyu akaba ari umushumba w’itorero Bieber asigaye abarizwamo, maze atangira kuvuga ubutumwa.

Michael Wood avuga ko Bieber yasangije imbaga yabari bitabiriye igitaramo cye kubijyanye n’umumaro wo kugira umwuka mwiza no kubana n’abantu bamutera imbaraga mu byo kwizera. Justin Bieber yakomeje agaragaza imbaraga abonera mu kwegerana n’Imana, uburyo bimufasha kurushaho guca umugozi wari waramubayeho karande wo guhora ari mu bibazo.

Justin Bieber si ubwa mbere ahagaze agahamya ko ari umukristo kuko no mu minsi ishize yari yatangarije ikinyamakuru Complex na Billboard ko adatwerwa isoni no kuvuga kuguhinduka kwe ndetse no kuvuga impamvu zimutera imbaraga zo kuba umukristo no guhamya uko kwizera kwe afata ko ari uguhindura ubuzima bwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza