Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Jya ufata umwanya wo gushima Imana
Jya ufata umwanya wo gushima Imana

Mwa bari mu isi yose mwe, muvugirize Imana impundu. Zaburi 66:1

Abizera Imana bemera ko ari yo Mugenga wa byose. Nta kintu cyaba kibi cyangwa kiza kiba ku muntu Imana itakizi. Bityo, umukristo akwiye guhora ashima Imana mu bihe byose.

Ni ngombwa kuramya no guhimbaza Imana yacu. Ni Imana y’icyubahiro, imirimo ya yo iteye ubwoba kandi imbaraga za yo ni nyinshi. Umuntu by’umwihariko agenda agira izina runaka ayita bitewe n’ibyo yamukoreye. Gufatanya n’abandi kuyiramya no kuyihimbariza ibyo yagukoreye, ukwiye kubigira inshingano zawe.

Imana kandi ntituyihimbariza gusa ibyo yadukoreye twebwe ubwacu ahubwo tunayihimbariza ibyo yakoreye abandi. Iyo tugiye mu mateka ya kera y’ iby’ Imana yakoze tubonamo imirimo itangaje, itarigeze yitirirwa abakomeye cyangwa ibigirwamana, ahubwo bizwi ko ari ibyakozwe n’Imana Ishoborabyose, yaremye isi n’ijuru, Imana ya Daniyeli , Isaka na Yakobo. Imana yahinduye inyanja ubutaka ubwoko bwa yo bukambukisha uruzi ibirenge (Kuva 14:21-22).

Nubwo mu isi duhura n’ibirushya; iminsi yacu ikaba nk’iyufashe igihe mu ntambara, Imana irinda ibirenge byacu ngo bidateguza ."Irindira imitima yacu mu bugingo, Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza"- Zaburi 66:9 . Duca mu mazi ntidutembanwe kandi twaca mu muriro ntidushye ( Yesaya43:2).

Ni mu buhe buryo dushima Imana? Imana ntituyishimisha amagambo gusa ahubwo n’amaturo ndetse n’imihigo duhigura ni uburyo bwo kuyiramya no kuyihimbaza. Iyo twumviye Imana bituma itwishimira, ikatwumva, igakora ibitangaza, na byo bikayihamya kandi na ba bandi babonye imirimo yacu myiza bakayishima. Ukwiye guhora uhimbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyo yagukoreye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza