Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » ’’Nabikoze nziko nivumbuye ku Mana nsanga harimo umugambi (...)
’’Nabikoze nziko nivumbuye ku Mana nsanga harimo umugambi wayo’’ Apostle Mutabazi

Umuyobozi w’itorero Holy of Holies Apostle Mutabazi ngo yivumbuye ku Mana atangira kwandika igitabo bwa mbere nyuma aza gusanga hari hihishemo umugambi w’Imana. Ibi ngo yabikoze nyuma y’uko Imana yari imaze kumukura mu kazi k’ubwubatsi imusaba kujya gukora umurimo w’Imana, imaze kumuha ubutumwa azengurukana isi, asanga atazabishobora ahitamo kwandika ibitabo nk’imwe mu nzira yagombaga kumufasha kugeza ubwo butumwa ku isi yose.

Ibi Mutabazi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ubugingo.com, mu buhamya bwe ku buzima bwe ndetse n’umuhamagaro wo gukorera Imana .

Mu magambo ye Mutabazi yagize ati ‘’ Byatangiye Imana impa ubutumwa imbwira ko nzabuzenguruka isi, kandi nari nkennye imaze kunkura mu kazi kanjye ka buri munsi, rimwe ndi mu ivugabutumwa i Burundi amafaranga aranshirana nibaza icyo nkora ndakibura, ariko nza kubona umuvandimwe aramfasha ndataha, nageze mu rugo nababaye mpita nivumbura mbwira Imana ko ngiye kwandika ibitabo bikazenguruka isi, ubutumwa bukumvikana, nahise ntangira kwandika igitabo cya mbere.’’

Yakomeje avuga uko yaje kumenya uko hari hihishemo umugambi w’Imana ubwo yari mu masengesho, Imana ikamutumaho. Ati ‘’ Ndi mu mumasengesho y’iminsi 21, ngeze ku munsi wa 7, nibwo umukozi w’Imana yansanze ambwira ko iyo ibitabo nzandika bizagera ku rwego mpuzamahanga, bizantunga, abazungu bazajya bibaza uwo muntu uwo ari we, bizangirira umumaro, niho urufunguzo rw’amasezerano ruri, nibwo nasobanukiwe ko nubwo nabikoze nsa n’uwivumbuye ariko Imana yari ibifitemo umugambo.’’

Mutabazi Joseph ni umwanditsi w’ibitabo wifuza kubigira umwuga, aho yibanda cyane ku butumwa bwo gukangurira abakristo kurwanya ubukene nk’uko bashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha.

Kugeza ubu Mutabazi amaze kwandika ibitabo bitatu, icya mbere yakise ‘’ Mbese gukiranuka birashoboka wambaye umubiri’’, icya kabiri yakise ‘’Nshaka gukiranuka kandi nshaka gukira’’, icya gatatu yacyanditse mu rurimi rw’icyongereza ari cyo yise ‘’ Get Rich Righteous’’.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza