Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kayonza: Nibura abagera kuri 500 bakira agakiza buri (...)
Kayonza: Nibura abagera kuri 500 bakira agakiza buri mwaka

Mu giterane ngaruka mwaka gikunze kubera mu karere ka Kayonza, nibura abagera kuri 500 bakira Yesu Kristo k’umwami n’umukiza, naho abasaga 1000 bagahembukira muri iki giterane gitegurwa na Rock Fellowship Ministries.

Aganira na Ubugino.com Past. Ntabana Joseph ushinzwe gutegura iki giterane yadutangarije ko ko kuri ubu iki giterane cyari gisanzwe kibera I Kayonza mu mugi ariko ubu kikaba cyajyanwe mu murenge wa Murundi I Rukara ku isoko ry’iKarambi mu rwego rwo kwegera abantu ngo nabo babwirwe ubutumwa bwiza.

Ni igiterane kizatangirana n’amahugurwa y’abakozi b’Imana kuva tariki ya 18-19 Kanama 2016 akazajya atangira ku isaha ya saa mbiri kugeza I saa munani z’amanywa.

Nyuma y’amahugurwa y’abashumba hateganijwe igiterane kuva tariki ya 20 kugeza 22 uku kwezi.

Iki giterane kizaba kirimo abakozi b’Imana batandukanye nka Bishop Innocent uyobora Rock Fellowship,Apotre Michael Venyah uzava muri Leta zunze ubumwe za Amerika,Bishop Elis Mwakwalukwa uzava mu gihugu cya Tanzaniya ndetse n’umuhanzi Uwirirngiyimana Theogene, uzwi nka Bosebabireba.

Nkuko Pasiteri Ntabana Joseph ushinzwe gutegura iki giterane yabidutangarije, intego yabo ni ukubwiriza abantu inkuru nziza y’agakiza hanyuma abemeye bakajya mu matorero abegereye bagakomeza urugendo. Akomeza atangazako byibuzera abagera kuri 500 bakira agakiza buri mwaka, naho abasaga 1000 bakongera guhembuka mu mugakiza.

Yagize ati:”Intego y’igiterane cyacu iboneka mu gitabo cya Matayo 28:19-20, Hagira hati:”Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa,mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka wera,mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Kandi nanone iyo twigishije abantu bagahinduka tubasaba kujya mu matorero abegereye kugirango bafashwe nayo gukura mu by’umwuka.”

Rock Fellowship Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa wa gikristo uyobowe na Bishop Innocent Kabasha,uzwi ho gutegura ibiterane bigamije kuzana abantu kuri kristo mu Burasirazuba bw’igihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza