Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kenya: Umupasiteri yiciwe hafi y’urusengero
Kenya: Umupasiteri yiciwe hafi y’urusengero

Kuri iki cyumweru, mu gihugu cya Kenya, abantu bitwaje intwaro bakekwaho kuba abo mu mutwe ugendera ku matwara akaze ya kiyisilamu, barashe umupasiteri mu mugi wa Mombasa ubwo yiteguraga kwinjira mu rusengero.

Pasiteri George Karidhimba Muriki wo mu itorero rya Maximum Revival Ministries, ni we wishwe n’aba bagizi ba nabi. Abamurashe bahise burira moto yari ibazanye, barahunga, nk’uko Christian headlines ibitangaza.

Henry Ondiek, ushinzwe iperereza muri polisi muri ako gace, yatangaje ko uyu mupasiteri yiciwe ku marembo y’ishuri ribanza rya Mvita.

Iri shuri ribarizwamo insengero ndetse n’umusigiti. Urundi rusengero rwo rurinzwe n’abapolisi ngo hataba ikindi gitero cyangwa ubushyamirane hagati y’abakristu n’abayisilamu.

Ondiek ntiyigeze avuga abakoze iki gitero, ariko abashyirwa mu majwi yo kugaba ibitero bitandukanye muri aka gace, ni umutwe ugendera ku matwara akaze ya kiyisilamu wa al-shabab wo mu gihugu cya Somaliya.

Al-Shabab ubwayo yivugiye ko mu gihe cyose ingabo za Kenya zikiri muri Somaliya kuyirwanya, izihimura kuri Kenya.

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango witwa Open Doors, ugaragaza uko abakristu batotezwa cyangwa bahohoterwa mu bihugu bitandukanye ku isi yose, washyize Kenya ku mwanya wa cumi n’icyenda.

Iri hohoterwa rishobora gushyigikirwa n’ubuyobozi cyangwa se rigakorwa n’abaturanyi b’aba bakristu, nta ruhare leta igizemo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza