Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Kigali Picnic Worship Concert”, Igitaramo giteguwe mu (...)
“Kigali Picnic Worship Concert”, Igitaramo giteguwe mu buryo butamenyerewe mu Rwanda!

Ku ncuro ya mbere mu Rwanda umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana yateguriye abanyarwanda concert mu buryo budasanzwe bukoreshwa mu Rwanda. Buntu Luc na 133Band afatanyije na Aime Uwimana hamwe Dudu.T.Niyukuri bazayobora abatunyarwanda bose bazitabira iki gitaramo mu bwiza bw’Imana hifashishijwe indirimbo z’aba bahanzi ndetse n’izisanzwe zimenyerewe.

Umuhanzi Luc Buntu wateguye iki gikorwa akaba n’umwe mu bazakiririmbamo avuga ko mu ruhando rwa Gospel (gosipeli), aba baririmbyi bose bafite amavuta basizwe yo kuyobora abantu mu bwiza bw’Imana kuko n’ubusanzwe ariyo mirimo bakora umunsi ku wundi.

Buntu Luc

Gahunda ya Picnic worship Concert iteganijwe kuri uyu wa gatanu Tariki 01/07/2016 aho Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(RWF 5,000). Kubadafite imodoka nta mpugenge bakwiye kugira kuko hari imodoka ziteganijwe kuzabatwara ndetse zikanabagarura nta kindi kiguzi, zikazaba ziri kuri Prince house guhera saa mbiri za mu gitondo(8AM).

Aime Uwimana

Abategura iki gikorwa batangaza ko buri muntu uzitabira iyi picninc Worship Concert agomba kuza yitwaje amafaranga yo kwigurira ibinyobwa n’amafunguro kuko amafarnaga ibihumbi bitanu (5000rwf) ari ayo kwijira gusa ahari kubera iki gitaramo.

Dudu T.Niyukuri

Undi mwihariko kuri iki gitaramo ni uko abana bafite imyaka 10 kumanuka bazinjira ku buntu ariko bigasaba kuba bari kumwe n’umuntu mukuru ubareberera.

Kubashaka gufata imyanya hakiri kare, bakohereza mobile money kuri nimero 0788627576 cyangwa bagasaba ubusobanuro kuri gahunda z’igitaramo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza