Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kimberly Jean Bailey Davis yafunzwe azira kwanga guha (...)
Kimberly Jean Bailey Davis yafunzwe azira kwanga guha uburenganzira abatinganyi bwo kubana.

Muri Leta Zunze Umwe z’Amerika abatinganyi n’abatinganyikazi bahawe uburenganzira bwose bwo gushyingirana, aho umugabo ashakana n’umugabo ndetse n’umugore agashaka undi bahuje igitsina ariko mu minsi ishize abantu batunguwe cyane no kubona Kim Davis ahaguruka akamagana icyo gikurwa ku mugaragaro.

Kim Davis akomoka muri Leta Zunze Umwe z’Amerika, akaba arinaho aba mu gace ka Kentucky abereye n’umuyobozi wungirije, mu kwezi gushize akaba yarimemye uburenganzira bwo gusezeranya abatinganyi, igikorwa cyatumye ubushinjacyaha bumutumaho baramufunga.

Abakristo bose bahagurukiye rimwe batangira kuvuga ubutwari bwa Kim Davis ndetse bamwe batangira kuvuga ko niba adafunguwe bategura imyigaragambyo abandi bakemera kuba bamusanga muri gereza.

Nubwo yafunzwe, abantu bakomeje kwerekana ko bari kumwe nawe, yaje kurekurwa nyuma y’iminsi 6 ari muri gereza. Ese gufungurwa kwe yabyakiriye gute?, Kim Davis yatangarije ikinyamakuru Charismanews yatangajwe n’abantu bamusengeye kandi akemeza ko byamunejeje ku buryo bukomeye. Yakomeje atangaza ko yishimiye kongera kubonana n’umuryango we ndetse n’imbwa ze eshatu ariko kandi akavuga ko akomeje kunezezwa no gusoma ubutumwa butari bucye bwa bantu bagiye bamwandikira bamwereka ko bamushyigikiye banamusengera impande zose z’igihugu.

Davis yakiriye amagana n’amagana y’ubutumwa bamwohererezaga ari muri gereza yagize ati” natangajwe n’uburyo abantu kuva mu mpande zose z’igihugu bafata umwanya bakanyandikira bambwira ko banshyigikiye. Buri baruwa yabaga irimo ubutumwa bunkomeza kandi bunshyigikira.” Akomeza avuga ko Imana yumva gusenga kw’abantu bayo kandi ko kuri we Imana ibaho,niy’ukuri,irakora ndetse ati” guhagarara gutangirira ku mavi yacu”.

Kim Davis yemeje ko Imana yahinduye ubuzima bwe rwose aribyo byamuhaye imbaraga igihe yari afunze abasha kwegera abo yari afunganye nabo ababwira ukuntu Yesu Kristo ari umugabo mwiza kandi agira neza, avugana nabo yagize ati” Yesu ni umugabo mwiza, mukwiye kumutumira mu buzima bwanyu kuko igihe mwaba mubanye mu rukundo muzinjira mu isi itandukanye niyo mutekereza.”

Kim Davis yasoje agira ati” nkunda Imana cyane, nkakunda abantu ndetse n’umurimo wanjye.” Bityo akemeza ko abantu bose bagendeye kuri izo ndangagaciro abatuye mu isi bose babana mu mahoro. Ifungurwa rye ryafashwe n’Abakristo nk’intsinzi ikomeye ndetse mu minsi mike akaba araba asubiye mu mirimo ye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza