Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kimwe mu bintu bihenze mu buzima bw’Umukristu
Kimwe mu bintu bihenze mu buzima bw’Umukristu

Abantu bafite ibintu byinshi baharanira mu buzima birimo nko kumeneyekana, gutunga byinshi, icyubahiro, kubaka amazina mu buryo butandukanye n’ibindi kandi byose byiza.

Iyo umuntu ashaka umukozi mu kigo cye cyangwa ahandi hantu bimusaba kumumenya. Agomba kuba yarubatse izina ariko mu buryo bwiza.

Si kenshi iyo umuntu agiye kuba ahantu abanza gutekereza inkuru azahasiga igihe azaba ahavuye. Gusa iyo birangiye igihe cye kirangiye hari ubwo yibuka ibyo atakoze byari bikwiye n’ibyo yakoze bitari bikwiye.

Iyo ushaka kumenya umuntu utamuzi urabaza bakakubwira uko bamuzi. Amakuru avugwa ku muntu afitanye isano n’uko bamufata, uko yitwara, uko avuga n’ibyo avuga, uko yambara, n’ibindi byinshi.

Mu bintu bitajya bigaruka mu buzima harimo igihe n’ijambo. Ibi byombi iyo bigucitse ntibigaruka kandi byose biragaruka bikagirana isano n’uko uzavugwa. Isura usigiye abantu niyo ibatera kubona icyo bakuvugaho.

Salomo nk’umuntu w’umuhanga yitegereje isi n’ibiyirimo, areba ibintu bifite agaciro kurenza ibindi, ibyo abantu baharanira byose, arangije afata umwanzuro, yemeza ko kuvugwa neza ari ikintu gihenze cyane. Salomo yaravuze ubwe ati ‘’biruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi.’’

Kuvugwa neza biruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi,…. Imigani 7:1

Bibaho ko umuntu ashobora no kukuvuga ibitari byo, wenda yakuvuga neza kandi atari ko kuri, ariko mu buzima bwose ku isi nta cyiza nko kuvugwa neza. Iyo bigeze ku mukristo noneho biba ibindi bindi.

Nubwo abantu baharanira byinshi mu isi ariko kuvugwa neza ni iby’igiciro cyinshi. Hari ighe winjira mu kigo runaka aho umukristo akorana n’abandi wababaza uti mundebere runaka w’umurokore bakaguseka, wagera muri karitsiye (Quartier) runaka ukabaza umukozi w’Imana ukabona abantu barumiwe bakakubwira ibitandukanye.

Iki gihe kirababaza kuko bishobora no gutuma wumva umutu akubwira ati ‘’aho gukizwa nka runaka nabireka’’. Ibi akenshi biterwa n’izina yubatse mu mitima yabo n’ibyo yagiye akora bikabatera kukuvuga nabi.

Umusore ashobora kujya kurambagiza umukobwa yagira uwo abaza akamubwira ati ‘’twara uzaba utubwira, azagutwikira mu nzu, uriya muryango ntibavugirwamo’’, n’ibindi byinshi bidakwiye kuvugwa k’umuntu wahindutse icyaremwe gishya muri Kristo Yesu.

Imana ijye idufasha guharanira kuvugwa neza kuko byo ubwabyo bivuga ubutumwa. Birababaza mu buzima iyo ubwiye umuntu udakijijwe ngo akizwe akajya aguha ingero z’abarokore badafite icyo bamurusha.

Amakuru y’umuntu arivugira agatuma imbaga y’abantu babona ko hari icyo abarusha kuko afite Yesu. Imana itwambike imbaraga tubeho dufite inkuru nziza n’amateka meza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Yves-Bennet HAKIZIMANA kuwa 30-12-2014 saa 23:26
 

nivyo bita life style iki kirashobora kuvuga ubutumwa kandi ku mukristo atavuga ubutumwa biciye ngaha hariho ikitagenda neza mu buzima bwiwe kuk yategerezwa uretse ko turi umuco n’umunyu vy’isi turi ubumote bwiza bwa kristo hagati mu bahona namba tutariko tubaho ubwo buzimpa bwerekana examples turiko tugikora nabi mwarahezagiwe cane kandi merci kuri uno muco muduhaye.blessings.

Karinganire J.Claude kuwa 23-12-2014 saa 07:48
 

kuvugwa neza nta ko bisa ariko bisaba kubiharanira, harimo no gukiranukira ahiherereye. bible ira vuga iti, nibyakorewe mu rwihisho biza shyirwa kumugaragaro nki byambaye ubusa.ubundi ibiranga umuntu nibyo bituma ashobora kuvugwa neza cg nabi. nde rimwe na rimwe bikava no kubyo ushobora kwihanganira. umusozo wokwihangana ni ukuvugwa neza.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza