Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kingdom of God ministries yasohoye indirimbo nshya yise (...)
Kingdom of God ministries yasohoye indirimbo nshya yise ‘Talisa kumi’ inatangaza byinshi ku ivugabutumwa ryayo

Kingdom of God Ministries yasohoye indirimbo nshya yise “Talisakumi” ndetse inatangaza ko impamvu nyamukuru yabateye gutangira gusohora indirimbo zabo batinze yari ukugira ngo babanze biyubake.

Umwaka umwe ugiye gushira batangiye gushyira ibihangano byabo hanze. Imyaka itatu ishize babayeho nka Minisiteri y’ivugabutumwa. Buri wese wakumva ibi ashobora guhita agira amatsiko k’ugutinda kwabo gusohora indirimbo cyane ko nta mwaka n’umwe bigeze bahagarika ibikorwa byabo mu ivugabutumwa bakora.

Ubwo twabasuraga aho bakunze gukorera imyitozo (repetition) I Gikondo ku itorero ryitwa ‘Eglise Methodiste Libre’riri i Gikondo mu karere ka Kicukiro, mu kiganiro n’umuyobozi mukuru wabo (president), Uremyeneza Bienfaiteur afatanije na Mucyo Michael ushinzwe itangazamakuru muri iyi ministry, bavuze ko babayeho kuva mu w’2011, mu kwezi kwa 8.

Bakaba baratangiye gusohora indirimbo yabo ya mbere muri studio mu kwezi kwa 6 k’umwaka ushize wa 2014. Iyo basohoye mbere ikaba yitwa ‘Mu by’ukuri’, iya kabiri bayita ‘Sinzava aho uri’, ndetse kuri iyi nshuro, bakaba banasohoye indi nshyashya yabo ya 3 bise “Talisa kumi”;iri rikaba ari ijambo ry’igiheburayo risobanura ngo ‘gakobwa byuka’ (Matayo 9:18; Mariko 5.22-43; Luka 8.40-56). Iyi ikaba ari inkuru yo muri Bibiliya baririmbyeho ivuga ku buryo Yesu yazuye akana k’agakobwa k’umutware w’I Sinagojyi witwaga Yayiro ubwo kari karwaye kenda gupfa. Muri iyi ndirimbo bakaba barashakaga kubwira abantu abihebye n’abafite ibibazo mu buryo butandukanye ko ‘Yesu ashoboye byose ndetse ko nta kimunanira’, bityo ngo ntibihebe.

Asobanura impamvu y’itinda ryabo ku gusohora indirimbo; Uremyeneza bienfaiteur, yavuze ko babanje kwiha igihe no kwisuganya kugira ngo birinde bimwe mu bibazo byakunze kugaragara mu yandi ma minisiteri byatumye azimira kandi amenshi muri yo yari azwi nk’afite imbaraga n’ibikorwa bikomeye ku jisho ry’abatari bake babirebaga icyo gihe.

Mu butumwa bwabo batanga babinyujije mu ndirimbo ndetse no mu bindi bikorwa binyuranye, ngo bibanda ku rubyiruko dore ko bamaze kubona ko ari zo mbaraga z’igihugu ndetse n’itorero.

Iri tsinda ryiganjemo urubyiruko cyane, inzozi rifite ngo ni ukwagura ivigabutumwa rikora haba mu mujyi wa Kigali, hanze yawo ndetse no hanze y’u Rwanda.

Nyuma yo kuva I Rubavu mu mpera z’umwaka ushize, kuri iki cyumweru taliki ya 8/03/2015 bakaba bagiye kwerekeza mu karere ka Rulindo, intara y’amajyaruguru mu rugendo rw’ivugabutumwa mu kigo cy’ishuli ryisumbuye cyitwa ‘E. S. Remera-mbogo’.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza