Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kiriziya ya mbere igiye kubakwa muri Cuba nyuma imyaka (...)
Kiriziya ya mbere igiye kubakwa muri Cuba nyuma imyaka 56

Umubare utari muto w’abakiristo gatorika bo mu gihugu cya Cuba, giherereye muri America y’amajyepfo; ntibari bafite aho basengera ku buryo buzwi kuva mu 1959 ubwo uwahoze ari president w’iki gihugu Fidel Castro yafataga ubutegetsi.

Ingoma ya perezida Fidel Castro; yaranzwe no gukandamiza no gufunga bamwe mu bantu bagiraga ishyaka ryo gusenga.Uko imyaka yagiye ihita indi igataha ibihugu bitandukanye birimo Leta zunze Ubumwe z’Amarika ndetse na Leta ya Vatican byagiye bisabako abakristo bahabwa uburenganzira busesuye. Ubusabe bwaje guhabwa agaciro na President uriho ubu Raul Castro wemeza ko hagomba kubaho impinduka kandi nziza.

Mu mpera z’ umwaka ushize wa 2014, ubwo amakuru yo kwemererwa kubaka kiriziya muri Cuba yamenyekanaga si abakristo gusa bishimiye ko bahawe ubwisanzure, ngo basingize Imana gusa ahubwo n’ umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights) nawo wishimye intambwe itewe nkuko umukozi w’uyu muryango Pedro L. Rodriguez yabitangarije The Christian Post.

Iyi kiriziya izubakwa ahitwa Sandino, bitegahijwe ko izubakwa mu gihe cy’imyaka 2 ikazaba ifite ibyicaro 200.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza