Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kora uko Imana igutegeka
Kora uko Imana igutegeka

"Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora"- Itangiriro 6:22

Umunsi umwe Imana yabwiye Nowa ko yari irambiwe gukiranirwa k’umwana w’umuntu, Imana yumvaga ibabajwe kandi irambiwe n’ibyaha by’abantu bari mu isi. Imana iravuga iti "ngiye kohereza umwuzure urimbure umuntu n’ibindi bintu byose, maze ibwira Nowa ngo yubake inkuge kandi ayijyanemo n’umuryango we ndetse n’abandi bagombaga kwemera kwinjira muri iyo nkuge". Imana yashakaga kurokora abantu n’inyamaswa zose zizaba ziri muri iyo nkuge igihe cyose umwuzure uzamara.

Bibiliya itubwira ko Nowa yizeraga kandi akubaha Imana bituma ntaho ahuririra n’uwo mwuzure watewe n’imvura nyinshi yamaze iminsi mirongo ine. Mu by’ukuri Nowa ntago yari afite ibyuma by’ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bwakozwe n’abantu yagombaga gukoresha ngo amenye igihe uwo mwuzuye uzabera,icyo we yagenderagaho cyari ijambo ry’Imana yavuganye na we. Ariko igihe umuwuzure wazaga,Nowa n’umuryango we bari bameze neza ndetse baranarokoka ntihagera ikibazo na kimwe bahura na cyo ariko abandi bose batari kumwe na we mu nkuge, umwuzure urabatsemba bose.

Nowa yarokowe no gukora ibyo Imana yari yamutegetse, akizwa kandi no kwiringira Imana. Ibihe bya Nowa biraje kandi abatumvira Imana bazatsembwaho bose ariko abikomereza ku Uwiteka bazaba amahoro masa ariko bizaba ibyago bikomeye kubanga kwinjira mu nkuge y’agakiza ari yoYesu Kristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Evariste kuwa 7-06-2015 saa 05:21
 

Ni gute wamenya icyo Imana igutegeka gukora?bavandimwe ba christo ufite icyo yandusha yansobanurira.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza