Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korali Ambassadors of Christ yamuritse Alubumu nshya (...)
Korali Ambassadors of Christ yamuritse Alubumu nshya yise’’HEJURU MU KIRERE’’

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2015, Korari Ambassadors of Christ, mu gitaramo gisoza umwaka wa 2015 yashyize ku mugaragaro Alubumu nshya y’indirimbo z’amashusho yise ‘’Hejuru mu kirere.’’

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Kikaba kitabiriwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu nka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis KABONEKA, guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa, Perezidante w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Donathille Mukabarisa n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Richard Muhumuza.

Abayobozi bakuru bitabiriye iki gikorwa

Muvunyi Rubeni, umuyobozi wa Korali Ambassadors of Christ yashimye uburyo igitaramo cyagenze, ndetse ashimira abakunzi ba korari yabo by’umwihariko abakitabiriye. Yavuze ko iyi Alubumu nshya bamuritse bayise ‘’Hejuru mu kirere’’ bashingiye ku bitangaza by’Imana babonye nyuma yo kwikanga impanuka y’indege bari mu kirere ubwo bajyaga kuririmba hanze y’u Rwanda ariko Imana ikabarinda .

Yabwiye itangazamakuru ko iki gitaramo bagiteguye mu mpera z’umwaka mu rwego rwo gusangira ubunani n’abanyarwanda. Ati”dukunze gukora ibitaramo ngaruka mwaka ariko kenshi tukabikorera no mu bindi bihugu, uyu munsi rero twifuje kugikorera hano kugira ngo dusangire ubunani n’abanyarwanda , dusoze umwaka neza twishimye, dufite ambiance nk’iyo mwabonye hariya’’.

Korari Ambassadors

Mu ijambo yageje kubitabiriye iki gitaramo, Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yongeye kwibutsa uburyo Korari Ambassadors yakoze impanuka mu mwaka wa 2011, batatu mu bayiririmbagamo bakitaba Imana. Yavuze ko ashimira Imana ko batacitse intege bagakomeza umurimo w’Imana ndetse bakaba bageze ku munsi wo kumurika alubumu ya 12, ababwira ko bakiri bato ko bagifite imbaraga, bityo ko bagomba gukoresha ubuto bwabo.

Yagize Ati’’mukoreshe ubuto bwanyu muteza imbere ijambo ry’Imana, mutoza urundi rubyiruko kuba abizerwa, kuba abantu bakora ibyo Imana ikunda “.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, bavuze ko cyabashimishije cyane kandi ko basanzwe bakunda Korari Ambassadors . Freud Nikikimesa waturutse muri Tanzaniya yagize ati’’Nishimye cyane ,abantu baje ari benshi, nsanzwe nkunda Korari Ambassadors kubera ko igira indirimbo nziza ndetse nkunda kubakira iyo baje muri Tanzaniya, mbese ndi nk’umwambasaderi wabo”.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi

Undi witwa Jean Luc Munyampeta yavuze ko igitaramo cyari mu rwego rwo hejuru ndetse ko kitabiriwe cyane kabone nubwo bishyuje. Ati”Njye ku giti cyanjye nubwo narindi mukazi, nageze aho ndatwarwa nsa nuwibagiwe ko nari nkarimo nanjye ndaririmba nkoma amashyi nsa nubyina’’.

Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, yashinzwe mu mwaka w’1995, ikaba igizwe n’abaririmbyi 40 uretse ko hari n’abandi bayifasha mu bikorwa byayo. yamenyekani mu ndirimbo nk’imirindi y’uwiteka,dukore,Biratangaje n’izindi nyinshi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza