Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korali Shekinah irashimira Imana uburyo yabanye nayo (...)
Korali Shekinah irashimira Imana uburyo yabanye nayo mu imurikwa rya Album DVD yabo ya 1

Kuri iki cyumweru tariki 22/02/2015 nibwo Korari Shekinah isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Paruwasi Nyarugunga ku mudugudu wa Rwimbogo, yamuritse Alubumu yayo y’amashusho yabo ya mbere bise "Uri intwari Yesu."

Iki gikorwa cyabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama, cyatangiye ahagana sa munani n’igice kitabirwa n’imbaga y’abantu batandukanye baturutse mu matorero n’amadini atandukanye, yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no hanze yawo.

Umuyobozi wa korari Shekinah Rwanamiza Egide yatangaje ko bishimira cyane uburyo Imana yabanye nabo, ndetse n’umusaruro Imana yabahaye haba mu buryo abakitabiriye babashije guhembuka ndetse n’umusaruro mu bijyanye n’amafaranga, kuko babashije gukusanya agera kuri Miliyoni 7,405,000 y’amanyarwanda, aya mafaranga ngo akaba azakoreshwa mu kwagura umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Ibi kandi byanashimangiwe na bamwe mu bayobozi b’itorero ADEPR bitabiriye iki gitaramo, barimo umuyobozi wungirije wa ADEPR-Ururembo rw’uburengereza Seth Munyamahoro, umushumba wa Paruwasi ADEPR-Nyarugunga n’abandi.

Bafungura Album yabo ku mugaragaro

Ikindi cyanashimishije iyi korari ni uko wabonaga igitaramo cyabo kitabiriwe n’abantu baturutse kure mu ntara, ibintu bidakakunze kubaho mu bindi bitaramo nk’ibi.

Mu bandi bafashije iyi korari guhimbaza Imana harimo korari Besalel, korari Itabaza ya ADEPR-Bibare, korari Glogotha ya ADEPR-Nyagatovu na zo zanejeje bikomeye abitabiriye iki gitaramo.

Ubuyobozi bw’iyi korari bukaba butangaza ko nyuma y’iki gitaramo bagiye gukomerezaho bavuga ubutumwa yaba mu mujyi wa Kigali, hanze yawo ndetse no hanze y’igihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza