Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korari Besalel ADEPR-Murambi igiye kongera gutaramira (...)
Korari Besalel ADEPR-Murambi igiye kongera gutaramira abakunzi bayo

Korari Besalel isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Umudugudu wa Murambi, Paruwasi ya Nyanza (Kicukiro) yateguriye abakristu n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana muri rusange umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, ukazatangira sa munani z’amanywa k’ umudugudu wa ADEPR Murambi.

Ubuyobozi bwa Korari Besalel butangaza ko iyi ari gahunda bifuje gukora mu rwego gutaramira abanyamudugudu wa Murambi , inshuti zabo ndetse n’abandi bose bazaza kwifatanya nabo, ikaba inabimburira igiterane cyagutse irimo gutegura giteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9 uyu mwaka w’2016, ubwo iza ishyira hanze Alubumu yayo ya kane y’indirimbo z’amajwi imaze igihe itunganya.

Korari Besalel

Uretse Korari Besalel yateguye iki gitaramo, hazagaragaramo na Korari Gibeyoni iherutse gukora igitaramo cy’indashyikirwa ikashyira hanze indirimbo yakunzwe cyane yise ‘ Mana urahambaye ‘ ndetse na Korali Amahoro zose zisanzwe zikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa Murambi, hamwe n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Ev. Mafubo Esther.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza