Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korari Besaleli, Jehovah Jireh ULK hamwe na Simon (...)
Korari Besaleli, Jehovah Jireh ULK hamwe na Simon Kabera baritegura igitaramo cyateguwe ku bufatanye n’inshuti za Besalel

Korari Besaleli isanzwe ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwasi ya Nyanza-Kicukiro, ku mudugudu wa Murambi, Korari Jehovah Jireh ya CEP-ULK, hamwe n’umuririmbyi Simon Kabera, ndetse n’umwigisha Pastor Etienne Rusingizandekwe bari mu myiteguro aho bazahurira mu gitaramo cyateguwe na Korari Besaleli ku bufatanye n’inshuti zayo.

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 31 Mutarama 2016, kizabera ku rusengero rwa ADEPR-Murambi aho Besaleli isanzwe ibarizwa, kikazatangira sa munani z’amanywa (14H00).

Korari Besaleli

Iki gitaramo cy’ivugabutumwa gifite intego igira iti ‘’Data Ubwami bwawe buze, icyo ushaka kibeho mu isi nk’uko kibaho mu ijuru.’’ Matayo 6:10, cyavuye mu gitekerezo cya Besalel n’inshuti zayo.

Simon Kabera

Umuyobozi w’urwego rw’inshuti n’abaterankunga ba Besaleli Bwana Uwacu Jean Claude, yatangaje ko bifuje kwifatanya na Besaleli bagatangiza umwaka iki gitaramo nk’uburyo bwo kubatera ingabo mu bitugu mu murimo utoroshye bakora wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ati ‘’ Ntabwo turirimba ariko twafatanya gutegura ibitaramo bihembura abantu, abandi bakabasha gukizwa.’’

Korari Besaleli

Ibi kandi abihurizaho n’umuyobozi wa Korari Besaleli Bwana Mihigo Theodore nawe utangaza ko iyo bategura ibitaramo nk’ibi akenshi babibonamo umusaruro wo guhembuka kwa benshi, n’abandi bakemera kuyoboka inzira y’agakiza.

Korari Jehovah Jireh CEP-ULK

Ibitaramo nk’ibi kandi Korari Besaleli itegura mu ntangiriro z’umwaka bimaze kuba hafi ngarukamwaka, kuko iyi ibaye incuro ya gatatu, ikurikira icya 2015 nacyo cyabereye kuri ADEPR-Murambi, n’icya 2014 cyabereye kuri ADEPR-Gatenga. Byose bikaba biba bifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza