Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korari Elayono ya ADEPR-Rwimbogo igiye kumurika Alubumu (...)
Korari Elayono ya ADEPR-Rwimbogo igiye kumurika Alubumu yayo ya 2

Korari Elayono ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Nyarugunga , ku mudugudu wa Rwimbogo iri mu myiteguro y’igiterane cyo gushyira ku mugaragaro Alubumu yayo ya kabiri y’indirimbo z’amajwi.

Korari Elayono ya ADEPR-Rwimbogo

Iki giterane kizabera ku mudugudu wa ADEPR-Rwimbogo, kuri iki cyumweru tariki 27 Werurwe 2016, guhera sa saba n’igice z’amanywa. Umuzingo w’indirimbo iyi Korari izashyira ahagaragara mwaka wa wahawe izina rya "Intare ya Yuda", ikaba igizwe n’indirimbo 10, zirimo imwe ikzowe mu rurimi rw’igiswahili izindi zikaba zikozwe mu kinyarwanda.

Uretse Korari Elayono kandi iki giterane kizitabirwa na Korari Silaom ya ADEPR-Bibare, ndetse n’umuvugabutumwa Moise.

Korali Elayono yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1996, ikaba yaratangiye ifite abaririmbyi 6 bagiye biyongera uko umwaka utashye ubu bakaba bamaze kugera kuri 65.

Mu mwaka wa 2007 nibwo yasohoye Alubumu yayo ya mbere y’amajwi yitwa"Gucungurwa kwacu".

Umudugudu wa ADEPR-Rwimbogo uherereye munsi y’ikibuga cy’indege i Kanombe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza