Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korari Enihakore ya CEP-UR/Huye irimbanije imyiteguro (...)
Korari Enihakore ya CEP-UR/Huye irimbanije imyiteguro yo kumurika Alubumu yabo ya mbere y’indirimbo z’amajwi

Korari Enihakore, imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ( CEP-UR/Huye, irimbanije imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe kuri bo kirimo gushyira ahagaragara umuzingo wabo wa mbere w’indirimbo z’amajwi ( Alubumu). Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016, kikazabera mu nzumberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, guhera sa saba z’amanywa ( 13h00’).

Iki gitaramo kandi cyatumiwemo abandi bakozi b’Imana bazafatanya na Enihakore guhimbaza Imana barimo Korari Sinai izaturuka mu mujyi wa Kigali, muri ADEPR-Paruwasi ya Kamashashi-Kanombe, yamenyekanye mu ndirimbo zayo zitandukanye ariko cyane iyo bise ‘’Akamanyu k’umutsima’’, naho umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba ari Umuvugabutumwa Kwizera Valens.

Korari Enihakore ya CEP-UR/Huye

Korari Enihakore yatangiye umurimo w’Imana nyirizina mu mwaka w’2001, ubwo hatangizwaga umuryango w’abanyeshuri b’abapantekoti mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ( CEP-UNR= Communauté des Etudiants Pantecotistes a l’Université Nationale du Rwanda), abantu bake biyumvisemo umuhamagaro wo gukora umurimo w’Imana mu gitondo nk’itsinda aho bitwaga Groupe matinal).

Mu mwaka w’2006, nibwo benshi muri iri tsinda bari bamaze kugenda nyuma yo gusoza amashuri yabo, ariko nyuma y’umwaka umwe gusa, iri tsinda ryongera kubyutsa umutwe, Imana irarishyigikira kugeza ubwo havutsemo umutwe w’abaririmbyi ( Chorale), wanaje guhabwa izina rya Enihakore mu mwaka w’2009, ubwo bari bamaze kwaguka kugera ku banyamuririmbyi 30.

Kugeza ubu nk’uko Imana yagiye yagura umurimo wayo muri yo, imaze kugira abaririmbyi 68, ndetse n’abarangije bayiririmbyemo basaga 80 ( Ababarwa ni abayibayemo hagati y’umwaka w’2007-2015).

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Thomas kuwa 5-03-2016 saa 23:57
 

Mfatanije na Chorale Enihakore/CEP/UR gushima Imana kubwo Imana ikomeje kwagura umurimo wayo. 2Ngoma15:7"Ariko mwebwe ho,mukomere amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo ifite ingororano". Bene data,umurimo mukora muri nibature,muwukore muwukunze kd mushyiremo imbaraga,kuko nimugera kwa Data Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo mwakoze,Izabibahembera. Imana ibashyigikire mugitaramo,kd abantu benshi bakizwe,bahembuke,bakire imbaraga nshya kubw’ubutumwa bwiza mw’izina rya Kristo Yesu!

Aurore kuwa 5-03-2016 saa 10:18
 

Imana ishimwe cyane

Assinathe kuwa 5-03-2016 saa 08:01
 

Imana ishimwe

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza