Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korari Hoziyana yo muri ADEPR-Nyarugenge iritegura (...)
Korari Hoziyana yo muri ADEPR-Nyarugenge iritegura urugendo rw’ivugabutumwa i Kampala

Korari Hoziyana ibarizwa mu itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda (ADEPR) iri mu myiteguro yo kujya mu rugendo rw’ivugabutumwa i Kampala muri Uganda, mu giterane giteganyijwe gutangira kuwa gatandatu tariki 18 kigasozwa ku cyumweru tariki 19 Kamena 2016.

Iki giterane Korari Hoziyana igiye kujyamo cyateguwe n’itorero rya ADEPR n’ubundi ariko mu ishami ryayo yafunguye muri Uganda mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa by’iri torero.

Korari Hoziyana yitegura kujya kuvuga ubutumwa i Kampala

Korari Hoziyana igiye i Kampala nyuma y’izindi korari zo mu iri torero zagiye zijyanwayo iri shami rigitangizwa, mu rwego rwo kurifasha gushinga imizi no kwaguka mu buryo bwihuse.

Umwaka ushize nibwo itorero rya ADEPR ryatangije ibikorwa byaryo muri Uganda, hagafungurwa ADEPR-PCIU (Pentecostal Church International of Uganda), igahita yitwa ururembo rwa gatandatu rwa ADEPR kuko ubusanzwe yari isanganywe indembo eshanu zigabanyije mu buryo intara z’igihugu zisanzwe ziteye hamwe n’Umujyi wa Kigali.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Didier kuwa 13-06-2016 saa 18:13
 

Birabe biyobowe na nyiribihe the rest will be just Fine

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza