Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korari Iriba y’i Huye igarutse gutaramana n’abanya Kigali (...)
Korari Iriba y’i Huye igarutse gutaramana n’abanya Kigali kuri ADEPR-Gihogwe

Korari Iriba isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Taba mu karere ka Huye, intara y’Amajyepfo, yongeye kugaruka gutaramana n’abakunda ubutumwa bwiza by’umwihariko indirimbo zayo, mu gitaramo yatumiwemo kizabera muri Paruwasi ya ADEPR-Gihogwe. Iki giterane cyateguwe n’urubyiruko rwo muri iyi paruwasi kizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 27/02 kugeza ku cyumweru tariki 28/02/2016.

Iki giterane kandi gifite intego igira iti ‘’Mukristo baho mu buzima buzasiga umurage’’, kigamije guhwiturira urubyiruko by’umwihariko ndetse n’abandi bazakitabira kubaho ubuzima busiga amateka meza n’urugero rwiza ku bandi bazagukurikira.

Korari Iriba

Uretse kandi Korari Iriba, iki giterane kizanitabirwa n’andi makorari asanzwe abarizwa umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi ya Gihogwe, arimo Korari Rangurura, Korari Temoignage, Korari Moria ndetse n’itsinda ry’abaramyi World Changers Group.

Korari Iriba yamenyekanye cyane mu ndirimbo zayo zitandukanye, zirimo nka ‘‘Witinya’’ benshi bise Yakobo, ‘’Ntakibasha’’, n’izindi nyinshi mu njyana zitandukanye.

Igiterane cy’uru rubyiruko i Gihogwe kuwa gatandatu kizatangira sa munani kugeza sa moya z’umugoroba ( 14h00-19h00), naho ku cyumweru kikazatangira mu gitondo sa mbiri kugeza nimugoroba ( 8h00-17h00).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza