Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korari Jehovah-Jireh-ULK yateguye igitaramo cyo gushima (...)
Korari Jehovah-Jireh-ULK yateguye igitaramo cyo gushima nyuma y’imyaka 17 ibayeho

Kuri iki cyumweru tariki 27/12/2015, nibwo Korari Jehovah-Jireh-ULK yitegura gukora igitaramo gikomeye cyo gushima Imana nyuma y’imyaka 17 itangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.

Muri iki gitaramo Korari Jehovah-Jireh izafatanya na Korari Bethlehem ya ADEPR-Gisenyi mu karere ka Rubavu, intara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi wa Korari Jehovah-Jireh Bwana Ndorimana Philotte yatangarije Ubugingo.com, ko nta yindi ntego yatumye bategura iki gitaramo uretse ko bumva bifuza gushimira Imana gusa ku rugendo rw’ubuzima bwa Korari yabanyemo nabo.

Ati ‘’ Nta kindi kizakorwa muri iki gitaramo keretse gushima Imana gusa kuko nicyo twagiteguriye.’’

Igitaramo cy’izi Korari zombi zikunzwe n’abantu mu ngeri zitandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo kubera ibihangano byazo byiza, kizatangira sa mbiri sa mu gitondo ku rusengero rwa ADEPR-Gasave, hanyuma igitaramo nyirizina ari nacyo cyo gushima Imana no kwihiza iyo sabukuru y’imyaka 17 Jehovah-Jireh ibayeho kikazakomereza ku nyubako nshya za ADEPR ziherereye ku Gisozi ( Kigali) sa munani z’amanywa.

Korari Jehovah-Jireh ni imwe mu makorari yakoze ingendo nyinshi haba mu mujyi wa Kigali ndetse no hanze yawo, kandi ikabasha gukundwa n’abantu benshi mu gihe kirambye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza