Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korari (Light Gospel choir) yo mu itorero Bethesda Holy (...)
Korari (Light Gospel choir) yo mu itorero Bethesda Holy Church igiye gutaramira abanya Bugesera

Korari Light (Light Gospel Choir) iri mu myiteguro yo kujya gutaramira abanya Bugesera mu giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki 3 Nyakanga 2016, kikazabera i Nyamata aho iri torero rifite ishami, guhera sa munani z’amanywa (14h00).

Light Gospel Choir ibarizwa mu itorero Bethsaida Holy Church rikorera mu mujyi wa Kigali, ikaba yarateguye igiterane i Nyamata gifite intego iri muri 2 Timoteyo 2:19 hagira hati ‘’Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.” Iyi gahunda ngo ikaba ari mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’iyi korari mu ivugabutumwa.

Light Gospel Choir Umuyobozi wa Light Gospel Choir Bwana Rutagengwa Emile yabwiye Ubugingo.com ko bifuje gutegura igiterane nk’iki nyuma yo kubona ko hagenda haduka inyigisho nyinshi z’ubuyobe, zirengagiza ukuri kw’ijambo ry’Imana. Ati ‘’ Nk’ubu ujya kumva umuntu arimo kwigisha Ubuntu nabi ko twababariwe ibyaha bya kera n’ibyo tuzakora, bagashishikariza abantu gukora ibyaha.’’ Akomeza avuga ko nibava i Nyamata, gahunda nk’iyi y’ibiterane izakomereza mu mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi hatandukanye mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka ubwami bw’Imana, no kwibutsa abakristo ko naho byagenda gute, hakiriho urufatiro kandi Uwiteka azi abantu be bamwubaha.

Uretse Light Gospel Choir, iki giterane kizanitabirwa n’Itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryo muri Bethsaida Holy Church Nyamata ndetse n’umwigisha Bishop Rugamba Albert, akaba ari nawe mushumba mukuru w’iri torero muri rusange.

Bishop Rugamba Albert, umushumba mukuru wa Bethsaida Holy Church

Light Gospel Choir yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo tariki 2/6/2013, ubwo yari ifite abaririmbyi 22, ariko kugeza ubu ikaba yaragiye yaguka mu buryo butandukanye aho imaze kugera ku baririmbyi 60.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza