Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ku bwo kwizera Imana, barera abana 29 batabyaye
Ku bwo kwizera Imana, barera abana 29 batabyaye

Umuryango wa Paul na Jeane Briggs urera abana 29 batabyaye. Uyu muryango w’ahitwa West Virginia ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika utangaza ko ibi ubikomora mu rukundo wigiye kuri Yesu Kristu.

Urubuga rwa Gikristo dukesha iyi nkuru gospelherald.com ruvuga ko uyu mubyeyi witwa Jeane yemeza ko afata aba bana nka nyina agira ati"Si buri wese wabishobora, ariko njye n’umugabo wanjye twiyumvisemo uyu muhamagaro ubundi turizera. Iteka nahoraga niyumvamo kuzagira umuryango mugari.”

Abana benshi uyu muryango urera ni abatagira kivurira, abatawe n’ababyeyi kubera ubumuga, uburwayi, kuba badakenewe,…Abo bafite kuri ubu bakomoka hirya no hino ku isi nko muri Megizike, Ghana, Uburusiya, Ukraine na Bulugariya.

Abana barerwa n’uyu muryango

Uherutse kuzuza uyu mubare wa 29, ni uwitwa Kofi. Uyu mwana yatawe n’ababyeyi be kubera ko nta maguru ndetse n’ibiganza yari afite.

Abajijwe uko arera aba bana dore ko baba bafite ibibazo byihariye ndetse n’imyizerere itari nk’iye, Jeanne yagize ati "Nkunda kurera abana cyane. Uyu ni umwuga wanjye. Iteka mbabwira ko bari nk’umwuka mpumeka."

Ku kijyanye n’imyizerere, yagize ati "Sindi wa muntu wumva ko abandi bose baba nkanjye. Ndabareka buri wese akihitiramo, ntawe nshyiraho igitutu. Icyo nkora ni ukubakunda, gukina nabo, kuganira nabo. Ni umugisha wanjye."

Joseph w’imyaka 24 bakuye muri Ukraine afite imyaka 14, yari yatawe n’ababyeyi be kubera indwara y’ibibari. Ashima cyane uyu muryango wamwakiriye. Ati "Siniyumvishaga ko hari umuntu wankunda mu buzima ariko narababonye. Sinabona icyo mbishyura. Gusa nadabakunda cyane."

Paul na Jeane Briggs babyaranye abana batanu. Bose hamwe ni 34. Bamaze imyaka 38 bashakanye.

Nubwo buri mwaka bakoresha ibihumbi 52 by’amadolari y’Amerika, bavuga ko bitababuza gufasha undi mwana wese ufite ibibazo bisa n’iby’abo barera. Kandi banavuga ko uretse ukwizera kubashoboza nta kindi bishingikirijeho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

yvonne kuwa 27-03-2015 saa 09:48
 

Ndibaza abantu bafite uyumutima niba batuye kwisi kuko njye sindababona! Imana bakorera nzineza ko izabahemba

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza