Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ku ncuro ya 4 Korari Abagenzi igiye kwibuka abari (...)
Ku ncuro ya 4 Korari Abagenzi igiye kwibuka abari abaririmbyi bayo bazize Jenoside

Korari Abagenzi isanzwe ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ku Muhima yateguye ibitaramo by’imigoroba bigamije kwibuka abari abaririmbyi bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muw’1994.

Iki gikorwa kigiye kuba ku ncuro yacyo ya kane kiratangira kuri uyu wa gatanu tariki 8 Mata kikazasozwa tariki 16 Mata 2016, kikazaba kiyobowe na Pasteri Ezira Mpyisi.

Korari Abagenzi

Munyampeta Jean Luc ushinzwe itangazamakuru muri Korari Abagenzi yabwiye Ubugingo.com ko ibi bitaramo biba bigamije isanamitima ku banyarwanda bagizweho ingaruka na Jenoside, ikindi bikaba bifasha gutegura ibindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye bayirokotse mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka.

Akomeza avuga ko amateraniro azajya aba mu masaha atandukanye, mu minsi y’imibyizi amateraniro azajya atangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), naho muri Weekend ( Wikendi) akazajya atangira saa cyenda z’amanywa ( 15h00).

Bamwe mu bagize Korari Abagenzi

Ibi bitaramo kandi bizanitabirwa n’andi makorari nka Ambassadors of Christ, Abatwaramucyo, Abasaruzi, Umusamaliya mwiza, Friends of Jesus, Desert Stream Singers, Abakurikiye Yesu, Tujyisiyoni, n’umuhanzi Jean Luc Munyampeta.

Iki gikorwa ngarukamwaka bwa mbere kiba cyabereye ku Muhima, ku ncuro ya kabiri kibera ahitwa Kanyinya mu Ruhango, ahanatangiwe inka eshanu ku batishoboye, ubwa katatu kibera ahitwa Rusheshe i Masaka mu karere ka Kicukiro mu mudugudu w’abana b’impfubyi za Jenoside bibana naho kuri iyi ncuro kikabaza kizongera kubera ku Muhima aho basengera. Munyampeta avuga kuri ubu hari ubufatanye hagati y’iyi Korari n’Akarere ka Kicukiro bwo gutegura umushinga wo gufasha abana b’impfubyi za Jenoside b’i Rusheshe.

Korari Abagenzi

Korari Abagenzi ni imwe mu makorari azwi, ikaba yarumvikanye cyane mu matwi y’abanyarwanda mu ndirimbo yayo yakunzwe na benshi bise ‘’ Ni iki watanze?’’. Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka w’1993, ikaba yari kuri Alubumu yayo ya kane y’amajwi. Iyi ndirimbo kandi ikaba yarahimbwe na Nyakwigendera Semana wari umuyobozi wa korari Abagenzi nawe wazize Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994, akaba n’umwe mu bantu 5 bayo bibuka bazize Jenoside.

Abaririmbyi ba Korari Abagenzi bazize Jenoside

Iyi Korari yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1978, yari igizwe n’abagabo gusa, ariko ikaba yaragiye yaguka hakinjiramo n’ab’igitsinagore kuva muw’1982, ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi hafi 40.

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994, ibigo bya Leta, abikorera n’izindi nzego zitandukanye zitegura gahunda zitandukanye zigamije kwibuka abari abakozi babo bazize Jenoside. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza