Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ku ncuro ya kabiri umuryango w’ivugabutumwa Power of (...)
Ku ncuro ya kabiri umuryango w’ivugabutumwa Power of Change ugarukanye igikorwa bise ‘’Be Happy Initiative’’

Ku ncuro ya kabiri Umuryango w’ivugabutumwa Power of Change Ministries, PCM (Imbaraga zihindura) ugiye kongera gukusanya ubushobozi mu rwego rwo kwita ku mpunzi z’abarundi ziri mu mu Rwanda mu nkambi ya Mahama.

Umuvugizi akaba n’umuyobozi w’uyu muryango Pasteri Nsengimana Vincent de Paul ( Viva) yatangaje ko iki gikorwa bise ‘’Be Happy Initiative’’ cyaje mu rwego rwo kwegera abari mu bihe bigoye nk’ibi, kugira ngo bongere kugira ikizere cy’ejo hazaza, by’umwihariko impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda.

Pastor Vincent De Paul, umuyobozi wa PCM

Pastor Vincent De Paul aba ari muri urwo rwego bakomeje igikorwa cyo gukusanya imyenda yo gufasha izi mpunzi ziri mu nkambi ya Mahama. Igikorwa cyo gukusanya ibizafashishwa izi mpunzi cyaratangiye kikaba kizasozwa tariki 20/03/2016. Ibikusanywa biba bikubiyemo imyambaro y’ingeri zose, cyane iy’abana hagati y’ukwezi kumwe n’ab’imyaka 15, kimwe n’ibindi byose washaka kubafashisha nk’uko umuyobozi wa PCM Pastor Vincent abivuga.

Umuryango Power of Change Ministries waherukaga gukora iki gikorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka tariki ya 01/01/2016, aho batanze imyambaro, amasabune, inkweto n’ibindi bintu bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’igice ( 1,500,000 frws).

Aha hari ku ncuro ya mbere ubwo bajyaga mu nkambi ya Mahama

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75, zatangiye kwinjira mu gihugu ku bwinshi muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yaje no gutorerwa, bikaza kurangira imyigaragambyo ikomeje mu gihugu, igahitana imbaga y’abaturage bagenda biyongera uko umunsi ushize.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza