Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ku ncuro ya mbere igitaramo welcome vacance muw’2016 ngo (...)
Ku ncuro ya mbere igitaramo welcome vacance muw’2016 ngo cyaba gihatse byinshi

Igitaramo Welcome Vacance gitegurwa n’Urugero Media Group kigiye kuba ku ncuro ya mbere muri uyu mwaka w’2016 ngo cyaba gihatse byinshi nk’uko bitangazwa n’abagitegura. Iki gitaramo kiba kigamije guha ikaze abanyeshuri mu biruhuko nk’uko hanategurwa icyo kubasezeraho kizabera ku itorero Bethesda Holy Church riherereye ku Gisozi ahazwi ku izina rya Gakinjiro, kuri iki cyumweru tariki 3 Mata 2016, kikazatangira sa munani z’amanywa.

Ubuyobozi bw’Urugero Media Group butangaza ko iki gitaramo muri uyu mwaka cyateguwe ku bufatanye n’urubyiruko rwo mu itorero Bethesda Holy Church, kikaba gifite intego igira iti ”Guhishurirwa ubugira gatatu” iri muri Yohana 21:14 :”Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.”

Nk’uko bisanzwe bigenda muri iki gitaramo hatumirwamo abahanzi n’amatsinda baririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu hakaba haratumiwemo Israel Mbonyi, Itsinda True Promises, Boarnegis, Gatagara worshipteam ndetse n’abandi, hamwe n’umuvugabutumwa ukunzwe n’urubyiruko Nzabakira Florien.

Itsinda True Promises ryamenyekanye mu ndirimbo Mana urera

Nkuko bamwe mu bagize Urugero Media Group babitangaza bemeza ko iki ngo gihatse byinshi birimo n’impano z’abana b’i Gatagara benshi mu bazitabira iki gitaramo ngo bazabona uburyo Imana ikomeje gukoresha abo bana, ikindi ni umuhanzi Israel mbonyi bwa mbere kuva yagera mu Rwanda azaba yitabiriye igitaramo cyateguwe n’Urugero Media Group ibyo bikaba ngo ari bimwe mu bihatse iki gitaramo abo bombi (Israel Mbonyi na Gatagara Wosrhip Team) byitezwe ko bazafatanya n’abandi gufasha iteraniro rizaba rigizwe n’urubyiruko ndetse n’abakuru mu guhembuka mu ndirimbo nziza zizaba zibavamo.

umuhanzi Israel Mbonyi

Welcome Vancane ni gahunda ya Urugero Media Group igamije gukora igiramo cyo kwakira mu biruhuko abanyeshuri, naho bajya gusubirayo hakaba ikindi kiswe Bye bye vacance aho bapfunyikirwa impamba y’ijambo ry’Imana mu gihe baba berekeza ku mashuri yabo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Sam kuwa 30-03-2016 saa 07:47
 

woooooow ndishimye cyane kdi ni ibintu byiza pe cyane ko iki ari nacyo gihe cyacu cyiza abajeune gukorera Imana, ndumva nzahabwa umugisha guhura na true promises kbsa Imana ibahe imigisha yose ndahabaye Jah bless Urugero

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza