Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ku ncuro ya mbere Itorero CECA ryahaye 26 impamyabumenyi
Ku ncuro ya mbere Itorero CECA ryahaye 26 impamyabumenyi

Ni mu birori byo gushimira no gushyikiriza impamyabumenyi abakozi b’Imana mu buryo bw’ ivugabutimwa bwiza bagizwe n’abagabo 25 n’ umugore umwe nyuma y’ imyaka ibiri bahugurwa n’ Itorero Communaute des Eglises Chréstiennes en Afrique (CECA) mu ishuri rya Bibiliya . Ibirori byabereye I Kagugu mu mugi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu ni Umugore umwe ,washoje muri iri shuri ubwo yahabwaga impamyabumenyi

Afungura ku mugaragaro ibi biriro, umuyobozi mukuru w’ itorero CECA , Bwana Doctor Bishop Enock DUSINGIZIMANA yashimiye bikomeye abavugabutumwa bari bamaze igihe kitari gito bahugurwa mu Ishuri rya Bibiliya. Yabashimiye umurava bagaragaje ndetse abashishikariza kudatezuka ku ntego yabo ari na yo nshingano Yesu Kristo yahaye abigishwa be , yo guhindura abantu bo mu mahanga yose kuba abigishwa; binyuriye mu cyanditswe kiri muri Matoyo 28:19 Bamwe mu bahawe ceritifika batangarije UBUGINGO.com ko bashimishijwe n’ intambwe bateye mu kumenya biruseho iby’Imana.

Kimwe n’abagenzi be , Reveland Pasteur Nyirategera Annonciata ari na we mugore wenyine wabashije guhabwa impamyabumenyi yavuze ko yishimye cyane. Yagize ati” ibi birantera inkomezi yo gukomeza ivugabutumwa ryimbitse” Yagaragaje ko agiye gushira imbaraga mu guhugura abandi no gusoma ijambo ry’Imana.

Ni ku ncuro ya mbere ishuri rya Bibiliya ry’ itorero CECA ritanze impamyabumenyi. Iri shuri ryatangijwe mu mwaka w’2013 ku bufatanye na umuryango Global Training Networks (GTN). Abahugurwaga bari barimo n’abakomoka mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo . Ni ibirori byitabiwe n’abayobozi b’ amatorero ya Gikristo batandukanye ndetse by’umwihariko n’ abagize itsina rya GTN baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itorero CECA ryavutse mu mwaka 1991, I Rubavu mu Ntara y’iburengerazuba. Kuri ubu rikorera mu bihugu birimo u Rwanda , U Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Uganda. Iri torero rifite amashami agera ku 321 . Mu Rwanda honyine hari amatorero agera ku 189. Kubufatanye na GTN , itorero Communaute des Eglises Chrestienes en Afrique rigite gahunda yo gufungura amashuri ya Bibiliya mu bihugu by’Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza