Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Ku nshuro ya 2 ADEPR Ururembo rw’umujyi wa Kigali (...)
Ku nshuro ya 2 ADEPR Ururembo rw’umujyi wa Kigali bongeye gusenga iminsi 40

Ku ncuro ya kabiri ubuyobozi bwa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali bwongeye gutegura amasengesho y’iminsi 40, nyuma y’ayabaye umwaka ushize, bikaza kwifuzwa n’abakristo mu isozwa ryayo, ko yaba ngarukamwaka kubera ibihe byiza bayagiriyemo umwaka ushize w’2015.

Umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali Rev. Past Rurangirwa Emmanuel, yavuze ko nk’ururembo rw’umujyi wa Kigali bongeye gutegura aya masengesho y’iminsi 40, kuko byifujwe n’abakristo bo ubwabo bitewe n’ibihe byiza bagiriye mu masengesho yabanjirije aya. Avuga ko basanze aya masengesho akwiye kuba ngarukamwaka bitewe n’impinduka babona azajya asiga ku bakristo, itorero ndetse n’igihugu muri rusange.

Umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali Rev. Past Rurangirwa Emmanuel

Mu gihe hategurwaga amasengesho y’umwaka ushize, habayeho gutegura insangamatsiko yibandwagaho buri cyumweru, ubu akaba ari nabwo buryo bwongeye gukoreshwa no muri uyu mwaka, intego y’uyu mwaka ikaba ari ‘’Ukugaruka ku rukundo rwa mbere.’’ Ibyahishuwe 2:14

Nubwo ariko haba hatanzwe iyi nsangamatsiko nyamukuru, hanateguwe uburyo inyigisho zigenda zitangwa muri aya masengesho hirya no hino ku midugudu yose igize Ururembo rw’umujyi wa Kigali. Izo nsangamatsiko zikaba ziteguye hashingiwe ku byumweru amasengesho amara ku buryo bukirikira:

• Icyumweru cya mbere: Kwigisha k’Urukundo rw’Imana

• Icyumweru cya kabiri : Kwigisha k’ Urukundo rw’abashakanye

• Icyumweru cya gatatu : Urukundo hagati y’abantu n’abandi

• Icyumweru cya kane : Gukunda igihugu

• Icyumweru cya gatanu : ibikorwa by’urukundo

• Icyumweru cya gatandatu : ukwikiranura abantu bafitanye ibibazo barikiranuye hashingiwe ku nyigisho zatanzwe

Ubuyobozi bwa ADEPR-Umujyi wa Kigali buvuga ko bwiteze umusaruro wikubye incuro nyinshi uwabonetse ubushize. Ibi ubuyobozi bubishingira ko ngo Nibature zikomeje kwitabirwe ku kigero gishimishije, amateraniro nayo akaba agenda yitabirwa ku rwego rushimishije.

Aya masengesho kandi nk’uko byifujwe azakomeza kuba ngarukamwaka mu rurembo rw’ umujyi wa Kigali, uretse abakristo bo mu itorero rya ADEPR akaba yitabirwa n’abandi baturutse mu matorero atandukanye. Ay’uyu mwaka w’2016, akaba yaratangiye tariki 10/01/2016 akazarangira kuri 21/02/2016.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza