Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuba mu buzima burangwa n’amahoro
Kuba mu buzima burangwa n’amahoro

“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”Yohana 14:27

Mu bihugu byinshi bituwemo n’Abayahudi, usanga indamukanyo yabo bavuga ngo” Shalom” no gusezeraho umuntu igiye bagiye gutandukana nawe bakongera ngo”Shalom” ijambo shalom mu Kinyarwanda risobanura” Amahoro” mu yandi magambo, Umuyahudi wese azi neza ko icyo umuntu akeneye kuruta ibindi ari amahoro ahoy aba ari hose. Iyi niyo mpamvu usanga bayifurizanya mu buryo bwose bushoboka.

Mu by’ukuri, igihe cyose tukiri mu isi dufashe igihe mu ntambara ni nayo mpamvu usanga hari ibintu byinshi biba bishaka kutwiba amahoro yacu. Ariko ujye wibuka ko Bibiliya ikubwira ko ugomba gushaka amahoro ndetse ukayakurikirana, kuko niyo mutungo ukomeye umuntu akeneye mu buzima bwe bwose.

Niba hari ubutunzi dukwiriye gushakisha no kubungabunga ku buryo bwose bushoboka, ni “AMAHORO.” Kugira amahoro ntibivuze ko ingorane zose ziba zivuyeho ahubwo ni ukugira Imana muri wowe mu byo unyuramo byose ukaba uri kumwe nayo. Iyo ushatse Imana mbere ya byose uba uri ugushaka amahoro yuzuye. Kwakira Yesu Kristo, ni ukwakira isoko isendereye y’amahoro muri wowe kuko biguha kugendera mu butware bwe kandi muri wowe ugahorana umunezero nubwo inyuma byaba bigaragara ko bikomeye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza