Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Kuba mu murimo w’Imana ntibyangiza inshingano zanjye zo (...)
“Kuba mu murimo w’Imana ntibyangiza inshingano zanjye zo mu rugo” Apostle Mignonne

Kuba yaratangiye umurimo w’Imana ari umuvugabutuma akagera ku rwego aba Pasiteri mukuru kuri ubu akaba ari Apostle, Mignonne Kabera ukuriye Women Foundation Ministries na Noble Family Church avuga ko izi nshingano zo mu murimo w’Imana zitabangamira na gato izo mu rugo rwe.

Aganira na UBUGINGO.COM, Apostle Mignonne yavuze ko bitamuremerera kuko kuba Intumwa y’Imana kuri we atari umwanya urwego rw’icyubahiro mu murimo w’Imana, ahubwo ko ari impano.

“Nemera ko kuba Intumwa y’Imana atari urwego rw’icyubahiro ahubwo ni impano y’Imana. Iyo ubifashe nk’urwego rw’icyubahiro, birakugora bikanakuremerera ariko iyo ubifashe nk’impano biroroha cyane. Iyo ndi mu murimo w’Imana, nifata nka wa mu Mignonne uba ukora nk’igikoresho cy’Imana gisanzwe.”

Abajijwe niba kuba mu murimo w’Imana bitabangamira inshingano ze zo mu rugo, yavuze ko bitoroshye ariko na none hari uko abyitwaramo. “Mu by’ukuri ntibyoroshye: hari igihe Imana iguhamagara ukayereka impamvu zitandukanye zituma utajya mu murimo; haba hari ibintu byinshi bireba umuntu, intambara na zo zitoroshye, nk’uko Pawulo yavuze ati ‘Turakubitwa buri munsi baduhora izina ryawe’. Kunyura bene aho hantu nk’umugore, ni ibintu biba bitoroshye ariko iyo nibutse ko ndi umugore ufite Imana, numva ntacyo bintwaye kuko ari yo yonyine ishobora gukora.”

“Namenye ko hari uburyo ushobora gukora ibintu byinshi ariko ukagumana ubuzima; ntibigutware, ukiyibuka, ukaruhuka, ukamenya gufasha abantu kandi ukamenya ko utari Imana yabera hose icyarimwe: ugakora ibyo Imana igushoboje. Icy’ingenzi ni ukumenya uburyo witwara ku buryo utabangamira uwo mwashakanye cyangwa abo mu rugo.”

Kuba iyo umugore agenda azamuka mu ntera bishobora guteza umutekano mucye mu rugo, Apostle Mignonne avuga ko bene iki gihe aricyo umugore aba akwiriye kwitwararika ku buryo mu rugo hahora umutekano, urushako rwe rutamwishisha. Aha kandi yasobanuye uburyo we nk’umugore yitwara imbere y’abakristu be cyane cyane ab’abagabo cyangwa abasore, kuko nk’umukozi w’Imana w’umugore atabyitwayemo neza bishobora gutera urwikekwe ku rushako rwe.

“Amahirwe akomeye nagize ni uko umugabo wanjye na we ni umuyobozi; hari byinshi yaciyemo mu buyobozi bituma rero anyumva. Ibyambayeho byose ndabimubwira kuko iyo mbonye ikintu ntabwo kiba ari icyanjye gusa ahubwo n’umuryango wanjye uba urebwa na cyo. Ikindi kandi nubaha ubutware umugabo wanjye afite; musaba uruhushya, abansura aba abazi…Ariko iyo umuntu atitonze ashobora kwangiza ubuhamya: abo tuganira mba ngomba kwirinda inyifato yakwangiza umurimo w’Imana.”

Kenshi na kenshi abakozi b’Imana bakunda kunengwa cyane, abajijwe uko yitwara mu gihe nk’icyo yagize ati; “Nirinda kwishyiramo ko abantu bose bandwanya kandi mba nzi neza ko atari bo, ahubwo ari umwanzi satani. Ikindi nkora ndisuzuma nkareba ko ibyo bamvuga atari ko biri; nkareba koko niba nta cyaha mfite kugira ngo menye icyo ngomba nguhindura. Erega amagambo nkayo atuma umurimo utera imbere.”

Apostle Mignonne agira inama abagore bafite inshinganozitandukanye mu murimo w’Imana, kubaha abo bashakanye kugira ngo batangiza ubuhamya bwabo bwiza. Anabagira indi nama yo gushaka abashumba bo mu buryo bw’Umwuka kugira ngo bajye babagira inama mu bihe bisa n’ibigoranye.

Ijambo ry’Imana rimufasha cyane ni iriri mu gitabo cya 1Timoteyo 1:12 “Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwokwizerwa, akangabira umurimo we”. Ati;“Biranezeza kumva ko Imana yanyizeye ikanshinga umurimo. Ningera mu Ijuru nzamubaza impamvu!”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza