Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuba umugwaneza, inzira yo kunezerwa- Billy Graham
Kuba umugwaneza, inzira yo kunezerwa- Billy Graham

“Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi.”Matayo 5:5

Iyo umuntu avuze guhirwa humvikana kugira umugisha mu cyo akoze cyose no guhora afite amahirwe mu nzira ze zose. Mu miterere ya Yesu Kristo yakundaga kuvuga amagambo y’ubwenge,yiyoroheje kandi yuzuye ubugwaneza bwinshi muri we kuko yari yo kamere ye.

Kubera ubugwaneza bwari bumwuzuye,byatumye aterura amagambo asa naho atandukanye n’imyumvire y’abantu bo mu gihe cya none mu nzira yo gushaka umunezero, aravuga ati”hahirwa abagwaneza nyamara abantu bakunda kwibera banyamwigendaho ubugwaneza bwashize mu bantu batari bake ariko Yesu Kristo abumvishako abagwaneza bahiriwe cyane.

Ubundi turavuga ngo”Hahirwa abanyabwenge kuko aribo bazahabwa ikuzo n’inshuti zabo, hahirwa abatunzi kuko aribo bazagira inshuti nyinshi kandi zikomeye ndetse kuko aribo babasha gutura mu nzu nziza zifite ibikoresho byiza byo mu rwego rwo hejuru.

Yesu Kristo si ko we avuga ahubwo ati” Hahirwa abagwaneza kuko aribo bazaragwa isi”. Yesu Kristo yari abizi ko umutima w’ubugwaneza ari impano ihebuje iva ku Mana kandi akaba ari imbuto nziza iboneka igihe umuntu yamaze kwisuzuma akaba icyaremwe gishya. Niba ushaka kubaho mu buzima bwuzuye umunezero utangwa n’Imana,ibanga ntarindi: ” kuba Umugwaneza.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza