Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Irinde gucumuzwa n’akamanyu k’umutsima,ba umwizerwa mu (...)
Irinde gucumuzwa n’akamanyu k’umutsima,ba umwizerwa mu buryo bwose

Mu bintu by’ingenzi mu buzima bibaho, harimo no kugirirwa ikizere. Kwizerwa n’abantu bigira umumaro ariko kwizerwa n’Imana ni ikintu gikomeye kuko n’impamba igushoboza kugera ahantu hose. Kubaka ikizere ni bintu bikunda kugora abantu kuko hari abo usanga bagerageje ariko utuntu duto duto bakumva atari ngombwa ko natwo batubaho abizerwa nyamara burya bigira umumaro igihe wemera kuba umwizerwa ku gato no ku kanini.

Kubaka ikizere bishobora kugutwara igihe kirekire ariko kugisenya bikagutwara akanya gato cyane kandi ku kantu gato. Niyo mpamvu umuntu agomba kwitonda kandi buri ikintu cyose ukabona ko wagikoresha mu kubaka ikizere ariko kandi ukanakibona nk’ikintu cya gusenyera ikizere.

Imana yo ntireba ibyo wakoze bikomeye gusa, kugira ngo ikwizere ugomba kuba ukora uko ushoboye kose mu gukiranuka ku gato na kanini. Ntuzavuge ngo Man adore nakiranutse kuri kiriya, cyari kinini rwose ariko unyihanganire kano gato ko nta kibazo.Imana ntabwo ireba ibyo. Ishaka ko wakiranuka ukaba umwizerwa ku gato na kanini.

Ube maso kandi witonde kuko utwo wita duto dushobora kugusenyera umubano n’ubusabane wari ufitanye n’Imana. Rimwe na rimwe hari ighe umukristo yigaragaza nk’ubanye neza n’Imana, nyamara hari utuntu tumwe na tumwe yanze gucikaho. Haranira guhora utera umugongo utwo wita duto, nibwo Imana izarushaho ku kwambika imbaraga zo gukiranuka no kubyo wita binini.

Hari ingororano n’inshingano nshya uhabwa igihe wemeye gukiranuka no kutuntu duto. Bibiliya itubwira inkuru y’umugaragu wakiranutse kuri bike yari yarasigiwe na shebuja bitumwa yegurirwa byinshi. Umva uko Bibiliya yabivuze:“Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.” Matayo 25:21.

Hari umunezero ushobora ubura kubwo kunanirwa gukiranuka muri bike. Ese urimo uritwara gute muri ako kazi? Mu muryango wawe bihagaze gute? Ese wubahiriza inshingano zawe ku buryo shebuja aje yakwegurira ibye byose cyangwa aka kuzamura mu ntera? Isuzume kandi ntiwemerere irari ribi ryoshya ko rikuganza ngo utsindwe n’utuntu duto ahubwo uharanire kuba umwizerwa, ukiranuke no ku gato, Imana izakwambika imbaraga zo gukiranuka no ku kanini.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza