Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuba Yesu yavuze ngo genda, ntibivuze ko nta (...)
Kuba Yesu yavuze ngo genda, ntibivuze ko nta bibazo

“Ariko ubwato bugeze imuhengeri buteraganwa n’umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere.” Matayo 14:24.

Icyo umukristu yakwigira muri iki cyanditswe:

1. Kuba mu ngorane ntibivuze ko Imana iba yagutaye.

Abigishwa basobanukiwe neza ko kuba batareba Yesu, bitamubuza gukora. “Kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba.” 2 Abakorinto 5:7.

Bivuze ko bishoboka cyane guca mu ngorane. Igihe abigishwa bari bashobewe, Yesu yari ku musozi abasabira. Yari azi ikibazo barimo kandi ari kugishakira igisubizo.

Yarabavugiraga ariko ari na we gisubizo. Nawe humura, Yesu azi ibyo ushaka kandi ni we gisubizo. “…kuko ahoraho iteka ngo abasabire.” Abaheburayo 7:25.

Kuba yarasengeraga abigishwa be; Imana ntiyari kubura kubatabara. Nawe Umwuka Wera aragusengera. “…ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa.” Kuba Yesu n’Umwuka Wera bagusabira, jya wizera intsinzi.

2. Ushobora guhura n’ibibazo mu nzira nubwo Imana ari yo yakubwiye kujyenda.

Ni Yesu ubwe wibwiriye abigishwa be kugenda, ariko ntibyababujije guhura n’ingorane z’iyi si. Ese wowe ni izihe ngorane urimo uno munsi? ni uburwayi se, gutabwa, ubukene, ubupfubyi, kutabyara, gusekwa, kwangwa…? Rekeraho kwicuza, wivuga uti, “iyo biba gutya…byari kugenda gutya, iyo nitwara gutya si uku byari kuba bimeze,…” Oya, ahubwo tangira wizere Imana yo yo kwizerwa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza